YouVersion Logo
Search Icon

Amosi 2

2
Mowabu n’umurwa wayo, Keriyoti
1Uhoraho avuze atya:
Kabiri gatatu Mowabu icumura!
Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza!
Kubera ko yatwitse amagufa y’umwami wa Edomu,
ikayahindura ivu#2.1 ikayahindura ivu: muri ibyo bihe bya kera, abantu bibwiraga ko umuntu upfuye ntahambwe neza, adashobora kubona uburuhukiro ikuzimu. Bityo rero, kudahamba umurambo cyangwa kuwutwika, byari ugukora ishyano rikabije.,
2nzatwika Mowabu,
maze umuriro utsembe ingoro za Keriyoti,
Mowabu izarimbuka habaye urusaku
ruvanze n’induru n’impanda;
3nzavana umwami wayo rwagati muri yo,
maze mwicane n’abafasha be.
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Yuda n’umurwa wayo, Yeruzalemu
4Uhoraho avuze atya:
Kabiri gatatu Yuda icumura!
Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza!
Kubera ko basuzuguye inyigisho z’Uhoraho,
ntibakurikize amategeko ye,
kubera ko ibinyoma#2.4 ibinyoma byabo: ni ko Abayisraheli bitaga ibigirwamana by’abanyamahanga. byabo byari byarabaroshye,
ibyo binyoma ari na byo abasekuruza babo bakurikizaga;
5nzatwika Yuda, maze ntsembe ingoro z’i Yeruzalemu.
Israheli n’umurwa wayo, Samariya
6Uhoraho avuze atya:
Kabiri gatatu Israheli icumura!
Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza!
Kubera ko bagurana intungane amafeza,
umukene bakamugurana umuguru w’inkweto,
7kubera ko bakandamiza rubanda rugufi
bakayobya abakene inzira,
kubera ko umuhungu na se bahurira ku ihabara imwe
ngo basebye izina ryanjye ritagatifu,
8kubera ko imyambaro batwaye ho ingwate bayicuje urutambiro,
no kubera divayi batwaye ho ingwate
bakayinywera mu nzu y’Imana yabo#2.8 Imana yabo: n’ubwo Abanyasamariya bakomeza kuvuga ko batahemukiye Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, we ubwe yanga kwitwa Imana yabo, ntiyemera amasengero yabo, habe n’ibitambo bahamuturira. . . .
9Nyamara jyewe nari nabasenyaguriye Abahemori,
bareshya n’ibiti by’amasederi
bagakomera nk’ibiti by’imishishi!
Nari natsotsobye imbuto zabo mpereye hejuru,
ndandura n’imizi yabo mpereye hasi.
10Naho mwebwe nabazamuye mu Misiri,
mbayobora imyaka mirongo ine mu butayu
kugira ngo mwigarurire igihugu cy’Abahemori.
11Natoye abahanuzi mu bana banyu,
mu basore banyu ntoramo abanyiyegurira,
si ko byagenze se, bana ba Israheli?
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
12Nyamara mwebwe mwanywesheje divayi abanyiyeguriye,
abahanuzi mubaha iri tegeko ngo «Ntimugahanure».
13. . . kubera ibyo byose ngiye kubanyukanyukira aho muri,
nk’uko imashini bahurisha imyaka
inyukanyuka imiba y’umusaruro;
14umuntu w’ibakwe ntazashobora guhunga,
umunyamaboko azabure ingufu ze,
n’uw’intwari ntazacika ku icumu,
15umuhanga w’umuheto ntazaba agishoboye kurinda,
uw’impayamaguru ntazashobora guhunga,
n’ugendera ku ifarasi ntazarokora ubugingo bwe,
16n’umuntu warahiriwe ubutwari
azahunga yambaye ubusa uwo munsi#2.16 uwo munsi: ni wa munsi Imana izahana umuryango wayo. Ibyerekeye «umunsi w’Uhoraho», birebe muri Yoweli 1,15 n’igisobanuro cyaho.!
Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Currently Selected:

Amosi 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy