YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe 14

14
Pawulo na Barinaba muri Ikoniyo
1Aho Ikoniyo na ho ni ko byagenze. Pawulo na Barinaba binjiye mu isengero ry’Abayahudi, baravuga ku buryo Abayahudi n’Abagereki benshi bemeye. 2Ariko bamwe mu Bayahudi bari banze kwemera, batera imidugararo mu banyamahanga, baboshya kugirira nabi abavandimwe. 3Pawulo na Barinaba bahamara igihe kirekire, bakigisha bashize amanga kuko bari biringiye Nyagasani wahamyaga ukuri kw’amagambo yabo, abaha gukora ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye. 4Abatuye uwo mugi rero bicamo ibice: bamwe bajya ku ruhande rw’Abayahudi, abandi ku rw’Intumwa. 5Nuko abanyamahanga n’Abayahudi bajya inama n’abatware babo ngo bagirire nabi Intumwa, bazitere amabuye. 6Pawulo na Barinaba babimenye, bashaka ubuhungiro mu migi ya Lisitiri na Deribe yo muri Likawoniya, no mu turere tuyikikije. 7Na ho bakomeza kwamamaza Inkuru Nziza.
Pawulo akiza ikirema cy’i Lisitiri
8Nuko i Lisitiri hakaba umuntu waremaye ibirenge, kuko yari yaravukanye ubumuga, atigeze atambuka. 9Umunsi umwe, yari ateze amatwi Pawulo yigisha, Pawulo na we amwitegereje, abona ko afite ukwemera guhagije kugira ngo akire, 10amubwira mu ijwi riranguruye ati «Haguruka, uhagarare wemye!» Umuntu arabaduka, aragenda.
11Rubanda rero ngo babone ibyo Pawulo amaze gukora, batera hejuru bavuga mu rurimi rwabo kavukire rwo muri Likawoniya, bati «Imana zisa n’abantu zaje muri twe!» 12Nuko Barinaba bamwita «Zewusi#14.12 Zewusi: ni ikigirwamana cy’Abagereki, naho Herimesi akaba umuvugizi wacyo.», naho Pawulo bamwita «Herimesi», kuko ari we wakundaga gufata ijambo. 13Nuko umuherezabitambo w’ikigirwamana Zewusi, (ingoro yacyo ikaba yari ku irembo ry’umugi), azana ibimasa bitatse indabyo abishyira imbere y’irembo, kuko yashakaga we na rubanda, gutura igitambo. 14Ariko Pawulo na Barinaba, ngo bumve iyo nkuru, bashishimura imyambaro yabo maze biroha muri rubanda batera hejuru, bati 15«Ibyo mukora ni ibiki? Natwe turi abantu nkamwe. Inkuru Nziza tubamenyesha, irabasaba ko mwigizayo ayo manjwe, ngo mugarukire Imana Nzima yaremye ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose. 16Mu bihe byo hambere, yaretse amahanga yose akora ibyo yishakiye; 17nyamara ntiyaretse gutanga ibimenyetso bihamya ubugiraneza bwayo: ibaha imvura n’ibihe by’uburumbuke, ikabahaza ibibatunga, n’imitima yanyu ikayuzuza ibyishimo.» 18Ayo magambo yabo atuma rubanda batuza ariko bigoranye, bityo bareka kubatura igitambo.
19Nuko haza kwaduka Abayahudi baturutse Antiyokiya n’Ikoniyo, bigarurira rubanda. Batera Pawulo amabuye, hanyuma bamukururira hirya y’umugi bibwira ko yapfuye. 20Ariko igihe abigishwa bari bamukikije, arahaguruka asubira mu mugi. Bukeye ajyana na Barinaba i Deribe.
Pawulo na Barinaba bagaruka Antiyokiya
21Ngo bamare kwamamaza Inkuru Nziza muri uwo mugi no kuhabona abigishwa benshi, bahera ko basubira i Lisitiri, Ikoniyo n’i Antiyokiya. 22Bakomezaga umutima w’abigishwa, bakabatera umwete ngo bakomere mu kwemera, bababwira bati «Ni ngombwa ko tunyura mu magorwa menshi, kugira ngo tubone kwinjira mu Ngoma y’Imana.» 23Nuko bashyiraho abakuru muri buri Kiliziya, bamaze gusenga no gusiba kurya, babaragiza Nyagasani bari baremeye. 24Hanyuma bambukiranya akarere ka Pisidiya, bagera muri Pamfiliya. 25Bamaze kwamamaza ijambo ry’Imana i Perige, bamanuka berekeza Ataliya. 26Bahavuye, bajya mu bwato berekeza Antiyokiya, ari na wo mugi bari baraturutsemo, ubwo abavandimwe babo babaragizaga Imana, babasabira kuzatunganya uwo murimo nyine bari bamaze kurangiza. 27Bagezeyo, bakoranya Kiliziya, babatekerereza ibyo Imana yari yakoranye na bo byose, ariko cyane cyane ko yugururiye abanyamahanga irembo ry’ukwemera. 28Nuko bamarana iminsi n’abigishwa.

Currently Selected:

Ibyakozwe 14: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in