Ibyakozwe 13
13
Barinaba na Sawuli boherezwa mu butumwa
1Muri Kiliziya y’i Antiyokiya hari abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba, Simewoni bitaga «Umwirabura» na Lusiyusi w’i Sireni, Manaheni wari warareranywe n’umwami Herodi, na Sawuli. 2Igihe bari bateraniye gusenga kandi basibye kurya, Roho Mutagatifu arababwira ati «Barinaba na Sawuli nimubashyire ukwabo, bajye gukora umurimo nabahamagariye.» 3Nuko bamaze gusiba kurya no kwambaza, babaramburiraho ibiganza, barabohereza.
Barinaba na Sawuli i Shipure
4Ubwo Barinaba na Sawuli batumwe na Roho Mutagatifu, bamanukira i Selewukiya, aho bafatiye ubwato berekeza mu kirwa cya Shipure. 5Bageze i Salamina, bamamaza ijambo ry’Imana mu masengero y’Abayahudi. Ubwo bari kumwe na Yohani, umufasha wabo. 6Bamaze kwambukiranya ikirwa cyose kugera i Pafo, bahasanga umupfumu w’ingirwamuhanuzi, akaba Umuyahudi witwaga Bariyezu, 7wabaga kwa Serigiyo Pawulo wategekaga icyo kirwa, akaba n’umuntu w’umunyabwenge. Uwo mutegetsi atumira Barinaba na Sawuli, maze abagaragariza ko yifuza kumva ijambo ry’Imana. 8Nyamara uwo mupfumu Elimasi#13.8 uwo mupfumu Elimasi: uwo muntu yari afite amazina abiri: irya kiyahudi, Bariyezu, hamwe n’irya kigereki, Elimasi. Iryo zina rye rya kabiri ahari ryasobanura ngo «utahura ibyihishe» (= umupfumu)., — kuko ari ko izina rye risobanurwa — arabatambamira, ashaka uko yayobya uwo mutegetsi ngo amubuze kwemera. 9Nuko Sawuli, ari we Pawulo#13.9 ari we Pawulo: Sawuli ni ko yitwaga mu gihebureyi, naho mu kigereki no mu kilatini akitwa Pawulo. Kubera ko Sawuli yari agiye kugenda cyane mu banyamahanga batari Abayahudi, guhera aha ngaha Luka azajya amwita Pawulo., yuzura Roho Mutagatifu, amuhanga amaso 10maze aramubwira ati «Yewe muntu wuzuyemo uburiganya n’amahugu, mwana wa Sekinyoma, mwanzi w’icyitwa ubutungane cyose, uzahereza he gusiba amayira atunganye ya Nyagasani? 11Noneho ahasigaye, ngiki ikiganza cya Nyagasani hejuru yawe: ugiye kuba impumyi umare igihe utabona izuba.» Ako kanya afatwa n’umwijima w’icuraburindi, arindagira ashaka uwamurandata. 12Wa mutegetsi ngo abone ibibaye, atangazwa n’inyigisho za Nyagasani, nuko aremera.
Pawulo yigisha i Antiyokiya ho muri Pisidiya
13Pawulo na bagenzi be bafatira ubwato i Pafo, bambuka bajya i Perige ho muri Pamfiliya. Nuko Yohani atandukana na bo, yisubirira i Yeruzalemu. 14Bo rero ngo bave i Perige, barakomeza bagera i Antiyokiya ho muri Pisidiya. Ku isabato, binjira mu isengero baricara. 15Nyuma y’isomo ryo mu gitabo cy’Amategeko n’Abahanuzi, abatware b’isengero babatumaho bati «Bavandimwe, niba hari amagambo mufite yashishikaza rubanda, ngaho nimuvuge!» 16Nuko Pawulo arahaguruka, amaze kubacecekesha ikiganza, araterura ati
«Bayisraheli, namwe abatinya Imana, nimunyumve. 17Imana ya Israheli, umuryango wacu, yitoreye abasekuruza bacu, ibaha kororoka igihe bari abasuhuke mu gihugu cya Misiri. Hanyuma ihabavanisha ububasha bwayo bukomeye, 18ibitaho mu myaka mirongo ine yose bamaze mu butayu. 19Nuko imaze kwimura amahanga arindwi mu gihugu cya Kanahani, ibagabira icyo gihugu ho umurage. 20Ibyo byose byamaze imyaka igera kuri magana ane na mirongo itanu. Hanyuma ibaha abacamanza kugera kuri Samweli, umuhanuzi. 21Ni bwo basabye umwami, Imana ibaha Sawuli mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini, amara imyaka mirongo ine ku ngoma. 22Imana imaze kumuhigika, ishyiraho Dawudi ngo ababere umwami, ari na we yatanzeho icyemezo iti ’Nabonye Dawudi mwene Yese, umuntu unguye ku mutima, uzakora ibyo nshaka byose.’#13.22 nshaka byose: reba Zaburi 89.21. 23Mu rubyaro rwe, nk’uko Imana yari yarabimusezeranyije, ni ho yakuye Yezu, Umukiza wa Israheli. 24Mbere y’ukuza kwe, Yohani yatangarije Abayisraheli bose batisimu yo kwisubiraho. 25Nuko ajya kurangiza ubutumwa bwe, aravuga ati ’Nta bwo ndi uwo mukeka! Ahubwo hari ugiye kuza ankurikiye, nkaba ntakwiriye no guhambura udushumi tw’inkweto ze.’
26Bavandimwe, mwaba urubyaro rwa Abrahamu cyangwa se mwaba abatinya Imana, iri jambo ry’umukiro ni mwe ryohererejwe. 27Koko rero, abaturage b’i Yeruzalemu n’abatware babo birengagije Yezu; maze mu kumucira urubanza, barangiza batyo ibyo abahanuzi bavuze, bisomwa kuri buri sabato. 28N’ubwo batabonye impamvu n’imwe yo kumwicisha, basabye Pilato ngo amwice. 29Bamaze kurangiza ibyari byaramwanditsweho byose, bamumanura ku musaraba maze bamushyira mu mva. 30Ariko Imana yamuzuye mu bapfuye, 31amara iminsi myinshi abonekera abari barazamukanye na we kuva muri Galileya kugera i Yeruzalemu, ari na bo bahamya babyo muri rubanda kugeza na n’ubu.
32Natwe rero turabamenyesha iyo Nkuru Nziza: iryo Sezerano Imana yagiranye n’abasekuruza bacu, 33yararidusohoreje twebwe abana babo, igihe yazuraga Yezu nk’uko byanditswe muri zaburi ya kabiri ngo ’Uri umwana wanjye, nakwibyariye uyu munsi.’#13.33 uyu munsi: reba Zaburi 2.7.
34Iby’uko yamuzuye mu bapfuye, akaba adashobora gusubira mu bushanguke, Imana yabivuze muri aya magambo, iti ’Nzabaha ibyiza nasezeranyije Dawudi, ku buryo budasubirwaho.’#13.34 budasubirwaho: reba Izayi 55.3. 35Ni cyo gituma n’ahandi havugwa ngo ’Ntuzareka Intungane yawe imenyana n’ubushanguke.’#13.35 ubushanguke: reba Zaburi 16.10.
36Dawudi akiriho yarangije ugushaka kw’Imana, arasaza maze ashyingurwa hamwe n’abasekuruza be kandi yarashangutse. 37Nyamara uwo Imana yazuye, we ntarakamenyana n’ubushanguke. 38Nimumenye rero, bavandimwe, ko ari ku bwe mwamenyeshejwe ibabarirwa ry’ibyaha, n’ubwo butungane mutashoboye kubona mu Mategeko ya Musa, 39uwemera wese akabuherwa muri we. 40Muririnde rero mutagubwaho n’ibyavuzwe n’abahanuzi bagira bati
41 ’Nimurebe, mwa banyagasuzuguro mwe,
nimutangare maze bibatere gutatana.
Koko rero muri iki gihe cyanyu,
ngiye gukora igikorwa mutabasha kwemera,
n’ubwo hagira ukibabwira!’» # 13.41 ukibabwira: reba Habakuki 1.5.
42Pawulo na Barinaba basohotse, abo bantu babasaba ko ku isabato itaha bazongera kubabwira ayo magambo. 43Ikoraniro rimaze gusezererwa, benshi mu Bayahudi no mu banyamahanga bayobotse idini yabo baherekeza Pawulo na Barinaba. Bo rero bakomeza kubaganiriza babashishikariza gukomera ku ngabire y’Imana.
Pawulo na Barinaba biyemeza kwigisha abanyamahanga
44Ku isabato yakurikiyeho, hafi umugi wose urakorana kugira ngo bumve ijambo ry’Imana. 45Abayahudi rero, ngo babone icyo kivunge cy’abantu, bagira ishyari, ni ko guhinyura ibyo Pawulo yavugaga, babisebya. 46Nuko Pawulo na Barinaba bavuga nta cyo bishisha, bati «Byari ngombwa ko ari mwe mubanza gushyikirizwa ijambo ry’Imana! None ubwo muryamaganye, mukabona ko mwebwe ubwanyu mudakwiye ubugingo buhoraho, ngaho rero twisangiye abanyamahanga. 47Ni na ko Nyagasani yadutegetse agira ati
’Nagushyiriyeho kuba urumuri rw’amahanga,
kugira ngo uzajyane ijambo ry’umukiro
kugeza aho isi igarukira.’» # 13.47 igarukira: reba Izayi 49.6.
48Abanyamahanga babyumvise barishima, basingiza ijambo rya Nyagasani, n’abari baragenewe ubugingo bose baremera. 49Nuko ijambo rya Nyagasani ryogera muri icyo gihugu cyose, 50ariko Abayahudi boshya abagore b’abapfasoni bubahaga Imana, kimwe n’abanyacyubahiro bo muri uwo mugi, babateza Pawulo na Barinaba ngo babatoteze, kugeza ubwo babamenesha mu gihugu cyabo. 51Na bo ngo bamare kwihungura umukungugu wo mu birenge byabo, barawubasigira maze bajya mu mugi witwa Ikoniyo. 52Abigishwa b’aho basigaye buzuye ibyishimo na Roho Mutagatifu.
Currently Selected:
Ibyakozwe 13: KBNT
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.