YouVersion Logo
Search Icon

Icya kabiri cy'Abamakabe 5

5
Amaherezo ya Menelasi na Yasoni
1Icyo gihe, Antiyokusi yiteguraga kongera gutera mu Misiri. 2Nuko mu minsi igera nko kuri mirongo ine, mu kirere hejuru y’umugi haboneka#5.2 mu kirere . . . haboneka: Yasoni w’i Sireni, kimwe na wa wundi wahiniye ibitabo bye muri make, bakunda gusubira mu nkuru zari zarakwiriye igihugu, zivuga iby’amabonekerwa yagaragariye mu kirere, bakayabonamo ikimenyetso cy’uko Abayahudi bazatsinda. Na none ariko dusanzwe tuzi ko mu gutekererezanya bene izo nkuru, akenshi rubanda bagendaga bakabya. ibisa n’ibitero byirukanka by’abanyamafarasi bambaye imyambaro itatseho zahabu, hamwe n’izindi ngabo zitwaje inkota. 3Mu bicu hose bahabonaga imitwe y’abanyamafarasi basumiranye, naho abitwaje ingabo n’amacumu bashyamiranye imyambi igurukira hejuru, kandi hose harabagirana intwaro n’imyambaro bitatseho zahabu. 4Nuko abantu bose bagatakamba ngo iryo bonekerwa ribabere rihire.
5Bukeye, haza gukwirakwizwa impuha zivuga ko Antiyokusi yapfuye. Yasoni agufatira abantu batari mu nsi y’igihumbi, ajya gutera umugi awutunguye. Barwanira ku nkike, amaherezo ariko umugi urafatwa, Menelasi ahungira mu Kigo cy’ahirengeye. 6Yasoni atangira kwica bene wabo nta mbabazi, atazirikana na gato ko gutsinda abavandimwe ari ko kwitsinda uruhenu, akabacuza nk’aho ari abanzi kandi ari abo basangiye ubwoko. 7Yananiwe gufata ubutegetsi yashakaga, agira no kwikoza ikimwaro, ahungira bundi bushya muri Amanitidi. 8Amaherezo ariko, ubwo bugome bwe buza kurangira: bamuregera Areta, umutware w’Abarabu, nuko akomeza guhunga ava mu mugi ajya mu wundi yamagirirwa na bose, yangirwa ko arenga ku Mategeko akaba n’umwicanyi w’igihugu cye n’uwa bene wabo. 9Agenda abundabunda agera no mu Balakedayimoni#5.9 mu Balakedayimoni: Lakedayimoni ni irindi zina bitaga Siparita. Abayahudi rero bavugaga ko bafitanye isano n’Abanyasiparita, uretse ko icyo bahuriragaho tutakizi (reba 1 Mak 12,7)., ariko ahabura ubuhungiro yari ahizeye kandi bari bafitanye isano, maze agera mu Misiri. Nuko we wari waraciye abantu mu gihugu cyabo, agwa muri icyo gihugu cy’amahanga. 10We wari warararitse abantu batagira ingano ku gasi batagira gihamba, ntihagira n’umwe wamuririra ngo anamuhambe; abura n’umwanya mu mva y’abasekuruza be.
Antiyokusi Epifani asahura Ingoro
(1 Mak 1.21–24)
11Iyo nkuru ngo igere ku mwami, yibwira ko Yudeya yigometse. Ava mu Misiri yarunguriwe nk’inyamaswa y’ishyamba, yigarurira umugi ku ngufu. 12Hanyuma ategeka abasirikare be kwica abo bahura bose nta mbabazi, no gusogota abahungira mu mazu yabo. 13Nuko bica batyo abasore n’abasaza, batsemba abagore n’abana, basogota inkumi n’ibitambambuga. 14Muri iyo minsi uko ari itatu hagwa abantu bagera ku bihumbi mirongo inani; ibihumbi mirongo ine muri bo bagwa mu mirwano, abandi baragurishwa ngo babe abacakara.
15Antiyokusi ibyo ntibyamunyura, yubahuka no kwinjira mu Ngoro ntagatifu iruta izindi zose zo ku isi, aherekejwe na wa wundi Menelasi wari waragambaniye Amategeko n’igihugu cyamubyaye. 16Atinyuka gufata mu biganza bye byahumanye ibikoresho bitagatifu, n’intoki ze zandavuye azikoresha ku maturo abandi bami bahashyize kugira ngo ahantu hatagatifu hatere imbere, hahabwe ikuzo n’agaciro hakwiye.
17Antiyokusi yirataga mu mutima we, ntabone ko Nyagasani yarakaye by’igihe gito kubera ibyaha by’abatuye umugi, agasa n’uwirengagiza atyo ahantu hatagatifu. 18Icyakora, iyo batajya kuba baroramye mu byaha bitabarika, na we aba yarabaye aka Heliyodori, igihe yoherejwe n’umwami Selewukusi kugenzura ububiko, aba yarakubiswe akihinjira maze umugambi we ukaburiramo utyo. 19Ariko rero, Nyagasani ntiyatoranyije umuryango we kubera aho hantu hatagatifu, ahubwo yahisemo aho hantu kubera umuryango. 20Ni cyo cyatumye aho hantu na ho, hamaze gusangira amakuba n’umuryango, hagize uruhare no ku byiza byawo. Harirengagijwe mu gihe cy’uburakari bw’Umushoborabyose, ariko hamaze kwiyunga n’Umutegetsi mukuru, hongera kuvugururwa bundi bushya hasubirana ikuzo ryaho ryose.
21Antiyokusi ngo amare gusahura amatalenta igihumbi na magana inani mu Ngoro, yihutira gusubira i Antiyokiya, maze mu bwirasi bwe buturuka ku kwikuririza k’umutima we, yibwira ko ashobora guhindura ubutaka bwumutse inzira y’amato, cyangwa se inyanja ikambukwa n’amaguru. 22Ariko asigaho abantu bashinzwe kugirira nabi Abayahudi; i Yeruzalemu ahasiga Filipo w’Umunyafurujiya, akaba n’indashoboka bitambukije kure uwamushyizeho, 23naho ku musozi wa Garizimu ahasiga Andoroniko; maze kuri abo bombi yongeraho Menelasi, wari ubatambukije ubugome mu gushikamira bene wabo.
Umwami yohereza Apoloniyusi kwica Abayahudi
24Kubera ko umwami yangaga urunuka Abayahudi, yohereza Apoloniyusi, umutware w’abacancuro b’i Misiya, agabye igitero cy’abantu bagera ku bihumbi makumyabiri na bibiri, bategetswe gusogota abantu bose bagimbutse no kugurisha abagore n’abana. 25Apoloniyusi, ngo agere i Yeruzalemu, yigira umuntu w’umunyamahoro, arategereza kugera ku munsi mutagatifu w’isabato, nuko abonye ko Abayahudi baruhutse, ategeka ingabo ze gufata intwaro no kwambukiranya umugi ku mirongo nk’abari mu myiyereko. 26Abayahudi bari basohotse bagiye kubareba, arabicisha bose, ayogoza umugi wose we n’abasirikare be, yica abantu batagira ingano.
27Nuko rero, Yuda witwaga n’irya Makabe, n’abantu bagera ku icumi bari kumwe na we bahungira mu butayu#5.27 bahungira mu butayu: reba 1 Mak 2,28.. Yibera mu gasozi nk’inyamaswa z’ishyamba hamwe na bagenzi be, ntibagira ikindi barya kitari ibyatsi ngo hato batava aho bahumana.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in