YouVersion Logo
Search Icon

Icya kabiri cy'Abamakabe 13

13
Igitero cya Antiyokusi wa gatanu na Liziya, n’urupfu rwa Menelasi
1Mu mwaka w’ijana na mirongo ine n’icyenda#13.1 ijana na mirongo ine n’icyenda: ni ukuvuga ko hari muri 163 mb. K., inkuru iza kugera kuri Yuda ko Antiyokusi Ewupatori ari mu nzira kumwe n’igitero kinini, aje gutera Yudeya, 2akaba aherekejwe na Liziya, umurezi we yari yahaye kumutegekera. Bari bagabye igitero kigizwe n’Abagereki ibihumbi ijana na cumi by’abanyamaguru, abanyamafarasi ibihumbi bitanu na magana atatu, inzovu makumyabiri n’ebyiri, n’amagare magana atatu ateyeho ibyuma bityaye mu mpande.
3Nuko Menelasi abivangamo, atangira koshya Antiyokusi n’uburyarya bwinshi, atabitewe ariko no gushaka icyakiza igihugu cyamubyaye, ahubwo abitewe n’icyizere yari afite cyo gusubirana agaciro ke. 4Nyamara Umwami w’abami#13.4 Umwami w’abami: ni Imana. abyukiriza uburakari bwa Antiyokusi kuri uwo mubisha, na Liziya akaba amaze kugaragariza umwami ko Menelasi#13.4 Menelasi: reba 4,21–50. Abanyasiriya babanje gushyigikira Menelasi, umuherezabitambo mukuru (11.32), ariko baza kumenya ko Abayahudi batazemera na gato uwo munyamatiku; ni bwo biyemeje kumwicisha. ari we mvano y’ibyo byago byose, Antiyokusi ategeka ko bamujyana i Bereya, bakahamwicira, bakurikije uburyo abaturage baho babigenzaga. 5Aho hantu hakaba umunara w’imikono mirongo itanu wuzuyemo ivu, wari urimo imashini izenguruka impande zose, ibyo igezeho ikabiroha mu ivu. 6Aho rero ni ho burizaga umunyabyaha wese wabaga yangije ibintu bitagatifu, cyangwa yarakoze ikindi gicumuro gikabije, bakamurohamo kugira ngo apfe. 7Ng’urwo urupfu uwo mugome Menelasi yapfuye rumubuza ndetse no guhambwa mu butaka. 8Bityo uwari waracumuriye kenshi urutambiro, n’umuriro n’ivu by’ibiziranenge byarubagaho, na we aza gupfira mu ivu.
Amasengesho n’ugutsinda kw’Abayahudi hafi y’i Modini
9Nuko umwami arakomeza, umutima we ukaba wuje imigambi mibi, agira ngo agirire Abayahudi ibintu birengeje ubugome ibyo bari baragiriwe ku ngoma ya se. 10Yuda rero ngo abyumve, ategeka rubanda kwambaza Nyagasani umunsi n’ijoro, bamusaba kongera gutabara abari bagiye kunyagwa Amategeko, igihugu cyababyaye n’Ingoro ntagatifu, 11kandi ngo yoye gutererana iyo mbaga, yasaga n’aho ari bwo yari ikigira agahenge, ngo igwe mu maboko y’abo banyamahanga b’abagome. 12Bose ngo bamare kubahiriza hamwe iryo tegeko ryo kwambaza Nyagasani Nyir’impuhwe, barira banasiba kurya, ari na ko bapfukamye iminsi itatu yose, Yuda arabahumuriza kandi abategeka ko bagomba guhora biteguye. 13Amaze kurangiza imishyikirano yihariye n’abakuru b’umuryango, yiyemeza kudategereza ko igitero cy’umwami gisakara muri Yudeya ngo kigarurire umugi, ahubwo ko igikwiye ari uguhaguruka, bagatsinda bafashijwe na Nyagasani.
14Amaze kuragiza ibyemezo bye Umuremyi w’isi, no gushishikariza bagenzi be kurwana babishyizeho umutima wabo wose kugeza gupfa, barengera Amategeko, Ingoro n’umurwa, igihugu cyababyaye n’imigenzo yabo, aca ingando hafi y’i Modini. 15Yuda, amaze guha abantu be iyi ntego ngo «Ugutsinda ni ukw’Imana!», agenda nijoro ajyanye n’abasore b’imena kandi b’intwari, atera ihema ry’umwami. Abantu bari mu ngando abicamo abagera ku bihumbi bibiri, ingabo ze na zo zica inzovu yarutaga izindi ubunini hamwe n’uwayiyoboraga. 16Ingando yose bayicamo igikuba, irarindagira, maze bahava batsinze koko. 17Bwagiye gutandukana ibyo byose byarangiye, babikesheje inkunga ya Nyagasani warindaga Yuda.
Antiyokusi wa gatanu yumvikana n’Abayahudi
(1 Mak 6.48–63)
18Umwami amaze kubona ubutwari bw’Abayahudi, agerageza gutera ibigo byabo ku mayeri. 19Atera Betishuri yari ikigo gikomeye cy’Abayahudi, bamukubita incuro, aburiramo atyo, aratsindwa.
20Yuda yoherereza abarinzi b’umugi ibyo bari bakeneye, 21ariko uwitwa Rodoki wo mu ngabo z’Abayahudi amenera ibanga abanzi; baramushakashaka, arafatwa maze aricwa. 22Umwami yongera kumvikana n’abaturage b’i Betishuri, bahana ikiganza arigendera; ahita atera Yuda n’ingabo ze, aratsindwa. 23Hanyuma aza kumenya ko Filipo yari yarasigiye ubutegetsi yigomekeye i Antiyokiya; bimuyobeye ni ko kubwira Abayahudi amagambo meza, abarahira ko azubahiriza ibyo bumvikanyeho, nuko bariyuzuza. Bamaze kwiyunga atura igitambo, yubahiriza Ingoro kandi agirira umutima mwiza Ahantu hatagatifu.
24Ubwo yakira neza Makabe, maze asiga ashyizeho Hegemonide ngo abe umutware, ahereye i Putolemayida akageza ku gihugu cy’Abanyagera#13.24 ku gihugu cy’Abanyagera: Liziya yashyizeho umutware uzajya ategekera umwami Antiyokusi V, muri ako karere kose kegereye inyanja, uhereye i Putolemayida ukageza i Gera, wa mugi muto wari hafi y’umupaka wa Misiri. Ariko kandi, urasanga na Yuda asa nk’uwari wemerewe kuba umutware w’akarere k’imisozi miremire ya Yudeya; bityo Abayahudi bakaba bari bemerewe kwigenga, no kubaho bakurikije amategeko yabo.. 25Nuko ajya i Putolemayida, ariko abaturage b’uwo mugi batanyuzwe n’ibyo byemezo, birabarakaza cyane bashaka kubirengaho. 26Liziya#13.26 Liziya: uwo muntu witaga ku mwami wari ukiri umwana, akaba na mwene wabo (11.1), yari yaramuherekeje muri urwo rugamba; none ubu aravuga mu izina rye. ni ko kujya ahantu hitaruye, aburanira uko ashoboye ibyo byemezo, bityo abagusha neza, abagarura umutima, hanyuma ajya i Antiyokiya.
Ngibyo iby’icyo gitero n’ukuntu umwami yatahutse.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in