YouVersion Logo
Search Icon

Abanyaroma 7

7
Urugero rw'abashakanye
1Bavandimwe, ubwo musanzwe muhugukiwe n'Amategeko ntimwabura kumva ibyo ngiye kubabwira. Mbese muyobewe ko Amategeko agenga umuntu igihe akiriho gusa? 2Itegeko rigenga abashakanye rishinga umugore kubana n'umugabo we igihe cyose akiriho, ariko iyo umugabo amaze gupfa, umugore ntaba akigengwa n'iryo tegeko. 3Ni cyo gituma umugore wishyingira undi mugabo uwe akiriho, yitwa umusambanyi. Ariko niba umugabo we amaze gupfa uwo mugore ntaba akigengwa n'iryo tegeko, ku buryo ashyingiwe undi mugabo ntiyaba umusambanyi. 4Bavandimwe, namwe ni uko. Kuba umwe na Kristo mu rupfu rwe byatumye mupfa mu ruhande rw'Amategeko, kugira ngo mube ab'undi ari we Kristo wazutse mu bapfuye. Kwari ukugira ngo tugwize ibikorwa bishimisha Imana. 5Koko rero tukigengwa na kamere yacu, irari ryo gukora ibyaha ryakangurwaga n'Amategeko, rigakora ibyaryo mu mitima yacu, rigatuma tugwiza ibikorwa bizana urupfu. 6Naho ubu ntitukigengwa n'Amategeko, kuko twapfuye mu ruhande rw'ibyari bitugize imfungwa. Noneho dusigaye dukorera Imana ku buryo bushya dushobozwa na Mwuka, ntitukiyikorera ku buryo bushaje tuyoborwa n'Amategeko yanditswe.
Ibyaha n'Amategeko
7Ibyo se tubivugeho iki? Ese Amategeko tuyite icyaha? Ibyo ntibikanavugwe! Ahubwo iyo Amategeko atakinyereka sinari kumenya icyaha icyo ari cyo. Sinari kumenya irari, iyo hataba itegeko rivuga ngo: “Ntukifuze ibyo abandi batunze.” 8Icyakora ibyaha byishingikirije ku Mategeko bintera irari ry'uburyo bwose. Koko hatabayeho amategeko ibyaha ntibyabaho. 9Kera ntaramenya icyitwa itegeko nari muzima. Ariko haje Amategeko ibyaha birampagurukana, 10bityo ndapfa. Amabwiriza y'Imana yari agenewe kuzana ubugingo#ubugingo: reba Lev 18.5; Ivug 4.1; 5.33; Ezek 20.11., jyewe yanzaniye urupfu. 11Bityo ibyaha byishingikirije kuri ayo mabwiriza, biranshuka, bibona urwaho biranyica.
12Ni ukuvuga ko Amategeko y'Imana atagira inenge, n'amabwiriza yayo nta nenge, anyuze mu kuri kandi ni meza rwose. 13None se ibyiza nk'ibyo byanzaniye urupfu? Ibyo ntibikanavugwe! Ahubwo ibyaha ni byo byarunzaniye. Byitwaje ibyiza binteza urupfu kugira ngo byigaragaze ukuntu ari bibi. Uko ni ko amabwiriza y'Imana yatumye ibyaha bimbera ibyaha ku buryo bukabije.
Abantu baganjwe n'ibyaha
14Tuzi ko Amategeko aturuka ku Mana, nyamara jyewe ndi umuntu ugengwa na kamere yanjye, naraguzwe mba inkoreragahato y'ibyaha. 15Sinsobanukirwa ibyo nkora kuko ibyo nshaka gukora ntabikora, ahubwo ibyo nanga nkaba ari byo nkora. 16Noneho ubwo nkora ibyo ntashaka, mba nemeye ko Amategeko ari meza. 17Bityo rero si jye ubikora, ahubwo ni ibyaha binyaritsemo. 18Nzi rero ko muri jye, ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta cyiza kimbamo. Ubushake bwo gukora ibyiza ndabufite, ariko kubikora simbishobora. 19Ibyiza nshaka simbikora, naho ibibi ntashaka akaba ari byo nkora. 20Ubwo rero nkora ibyo ntashaka si jye ubikora, ahubwo ni ibyaha binyaritsemo.
21Dore uko nasanze bigenda: igihe nshaka gukora ibyiza, ibibi bintanga imbere. 22Mu mutima wanjye Amategeko y'Imana aranshimisha, 23ariko muri kamere yanjye nsangamo ibindi bintegeka birwana intambara n'amategeko yemewe n'umutima wanjye. Ibyaha ni byo bitegeka kamere yanjye bikangira imfungwa. 24Mbega ngo ndagatora! Ni nde wankiza uyu mubiri wigaruriwe n'urupfu? 25Imana ishimirwe ko izabikora, ibinyujije kuri Yezu Kristo Umwami wacu.
Noneho dore uko bingendekera: mu mutima nkurikiza Amategeko y'Imana, ariko kandi ku bwa kamere ndi inkoreragahato y'ibyaha bintegeka.

Currently Selected:

Abanyaroma 7: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in