YouVersion Logo
Search Icon

Abanyaroma 16

16
Intashyo
1Mbashinze mushiki wacu Foyibe ukorera itorero#ukorera itorero: cg umudiyakonikazi w'itorero. rya Kristo ry'i Kenkireya. 2Mumwakire muri Nyagasani nk'uko bikwiriye intore z'Imana, mumwunganire ku kintu cyose yabakeneraho. Erega na we yunganiye abantu benshi, nanjye ndimo!
3Mutashye Purisila na Akwila, bagenzi banjye twakoranye umurimo wa Kristo Yezu. 4Bari biyemeje no gupfa kugira ngo bandokore. Si jye jyenyine ubashimira, ahubwo n'amatorero yose ya Kristo yo mu mahanga. 5Mutashye n'itorero rya Kristo rikoranira mu rugo rwabo. Mutashye n'incuti nkunda Epayineto, wabimburiye abo mu ntara ya Aziya bose kwemera Kristo. 6Na Mariya wabavunikiye cyane mumutashye. 7Mutashye bene wacu Andironiko na Yuniya twafunganywe. Ni intumwa za Kristo z'ibirangirire, kandi bemeye Kristo mbere yanjye.
8Mutashye na Ampuliyato, incuti yanjye nkunda muri Kristo. 9Mutashye Urubano dufatanya umurimo dukorera Kristo, hamwe n'incuti nkunda Sitaki. 10Mutashye Apele uzwiho ko akomeye kuri Kristo. Mutashye n'abo kwa Arisitobule. 11Mutashye mwene wacu Herodiyoni, n'abo kwa Narisisi bari muri Nyagasani. 12Mutashye Tirifayina na Tirifoza bakorera Nyagasani bashyizeho umwete. Mutashye n'incuti nkunda Perusi, na we yakoreye Nyagasani ashyizeho umwete mwinshi. 13Mutashye Rufo watorewe kuba uwa Nyagasani, mutashye na nyina wambereye nanjye umubyeyi. 14Mutashye na Asinkirito na Fulegoni, na Herumesi na Patiroba, na Herumasi n'abavandimwe bari kumwe na bo. 15Mutashye Filologo na Yuliya, Nereyi na mushiki we Olimpa, n'abo bari kumwe bose Nyagasani yagize intore ze.
16Muramukanye muhoberana#muhoberana: indamutso Pawulo avuga kwari ugusomana ku matama. ku buryo butagira amakemwa. Abagize amatorero yose ya Kristo barabatashya.
Amabwiriza aheruka
17Bavandimwe, ndabihanangirije ngo mwirinde abaca ibice mu bavandimwe, kandi bakababangamira bagaca ukubiri n'inyigisho mwahawe, bene abo ngabo mubagendere kure. 18Koko rero abameze batyo ntibakorera Umwami wacu Kristo, ahubwo bakorera inda zabo. Bakoresha akarimi keza n'amagambo yo kuryoshyaryoshya, bakayobya abafite imitima yoroshye. 19Abantu bose bazi ukuntu mwumvira Nyagasani, ibyo biranshimisha. Ariko icyo mbifuriza ni ukujijukira gukora neza, mudafata impu zombi ngo mukore nabi. 20Imana yo sōko y'amahoro, ntizatinda kujanjagurira Satani munsi y'ibirenge byanyu.
Umwami wacu Yezu nagumye kubagirira ubuntu.
21Mugenzi wanjye dukorana Timoteyo arabatashya, hamwe na bene wacu Lusiyo na Yasoni na Sosipateri.
22Jyewe Terutiyo wanditse uru rwandiko#wanditse uru rwandiko: akenshi Pawulo ntiyiyandikiraga inzandiko, ahubwo yabaga afite umwanditsi nka Terutiyo. ndabatashya – nanjye ndi uwa Nyagasani.
23Gayo uncumbikiye arabatashya, ni we wakira itorero rya Kristo rikoranira iwe. Erasito umubitsi w'uyu mujyi n'umuvandimwe Kwaruto, na bo barabatashya.
[ 24Umwami wacu Yezu Kristo nagumye kubagirira ubuntu mwese. Amina.]
Ugusingiza Imana
25Dusingize Imana ibasha kubakomeza, ishingiye ku Butumwa bwiza namamaza n'ibyo nababwirije kuri Yezu Kristo. Rugikubita ubwo Butumwa bwahoze ari ibanga, none bumaze guhishurwa.#25-27: Mu bitabo bimwe byo mu kigereki bya kera iyi mirongo si hano iboneka, ahubwo iboneka inyuma ya Rom 14.23. 26Ubu iryo banga ryashyizwe ahagaragara n'Ibyanditswe n'Abahanuzi, nk'uko Imana ihoraho yabitegetse rimenyeshwa abantu bo mu mahanga yose kugira ngo bemere Kristo bamwumvire.
27Imana nyir'ubwenge yonyine nihabwe ikuzo ku bwa Yezu Kristo iteka ryose. Amina.

Currently Selected:

Abanyaroma 16: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in