YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 99

99
Uhoraho ni Umuziranenge
1Uhoraho aganje ku ngoma,
amahanga nahinde umushyitsi.
Yicaye hagati y'abakerubi, isi nitingite.
2Uhoraho arakomeye muri Siyoni,
agenga amahanga yose.
3Amahanga nagusingize kuko ukomeye kandi ukwiye kubahwa,
koko uri Umuziranenge.
4Mwami nyir'imbaraga ukunda ubutabera#Mwami … ubutabera: cg imbaraga z'umwami ni ugukunda ubutabera.,
ni wowe washyizeho imigenzereze iboneye,
ushyiraho ubutungane n'ubutabera mu Bisiraheli.
5Nimusingize Uhoraho Imana yacu,
nimwikubite imbere y'intebe ye ya cyami#intebe … cyami: cg akabaho akandagizaho ibirenge. Reba Lk 20.43 (sob.), aha ni ukuvuga Isanduku y'Isezerano. mumuramye,
koko ni Umuziranenge.
6Mu batambyi be hāri Musa na Aroni,
mu bamwiyambazaga hāri Samweli,
abo bose baramwiyambazaga akabagoboka.
7Yavuganiraga na bo mu nkingi y'igicu#nkingi y'igicu: reba Kuv 13.21; 19.9; 33.9; Ibar 12.5.,
bakurikizaga amabwiriza n'amateka yabahaye.
8Uhoraho Mana yacu, ni wowe wabagobokaga,
wababereye Imana yabagiriraga imbabazi,
nubwo wabahanaga iyo babaga bacumuye.
9Nimusingize Uhoraho Imana yacu,
nimwikubite imbere ye ku musozi yitoranyirije#umusozi yitoranyirije: ni Siyoni. mumuramye,
koko Uhoraho Imana yacu ni Umuziranenge!

Currently Selected:

Zaburi 99: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in