YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 91

91
Kurindwa n'Imana Isumbabyose
1Umuntu uba mu bwihisho bw'Isumbabyose,
aryama arinzwe n'Imana Nyirububasha.
2Reka mbwire Uhoraho nti:
“Uri ubuhungiro bwanjye umbera n'ikigo ntamenwa,
ni wowe Mana yanjye nizera.”
3Koko ni yo izakurinda umutego umwanzi agutega,
ikurinde n'icyorezo gitsemba abantu.
4Uzayihungiraho ikurinde,
ikubundikire nk'uko inkoko ibundikira imishwi yayo,
umurava wayo ni nk'ingabo nto n'inini zigukingira.
5Ntuzigera utinya igitera ubwoba cya nijoro,
nta n'ubwo uzatinya imyambi bakurasa ku manywa.
6Ntuzigera utinya icyorezo gitera mu gicuku,
nta n'ubwo uzatinya mugiga itsemba abantu ku manywa y'ihangu.
7Nubwo abantu igihumbi bagwa iruhande rwawe,
ndetse nubwo baba ibihumbi icumi baguye iburyo bwawe,
ibyo byago wowe ntibizakugeraho.
8Uzabyitegereza gusa,
wirebere igihano cy'abagome.
9Wagize Uhoraho ubuhungiro bwawe,
Isumbabyose uyigira ubwihisho bwawe.
10Bityo nta kibi kizakugeraho,
nta n'icyago kizagera aho utuye.
11Izagutegekera abamarayika bayo,
bazakurinda aho unyura hose,
12bazakuramira mu maboko yabo,
kugira ngo udasitara ku ibuye.
13Uzakandagira intare n'incira,
we kugira icyo uba,
uzaribata icyana cy'intare n'ikiyoka,
bye kugira icyo bigutwara.
14Uhoraho arakuvugaho ati:
“Kuko atatezutse kunkunda nzamukiza ayo makuba,
nzamurinda kuko yemera uwo ndi we.
15Nantabaza nzamutabara,
nagira amakuba sinzamutererana,
nzamukiza akaga muheshe icyubahiro.
16Nzamwitura kurama anyurwe,
nzamuha agakiza kanjye.”

Currently Selected:

Zaburi 91: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in