YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 89

89
Imana ishinjwa kudasohoza Isezerano ryayo
1Igisigo gihanitse cy'Umuzera Etani#Etani: reba 1 Bami 5.11; 1 Amateka 6.16-29; 15.17-19..
2Uhoraho, nzahora nkuririmba ndata ineza yawe,
nzogeza umurava wawe uko ibihe bihaye ibindi.
3Koko ndavuga nti:
“Ineza yawe ihora ikomeye iteka ryose,
umurava wawe wawushimangiye mu ijuru.”
4Waravuze uti:
“Nagiranye Isezerano n'uwo nitoranyirije,
nsezeranira uwo mugaragu wanjye Dawidi nti:
5‘Abagukomokaho bazahora basimburana ku ngoma,
ingoma yawe nzayishimangira uko ibihe bihaye ibindi.’ ”
Kuruhuka.
6Uhoraho, mu ijuru baragusingiza kubera ibitangaza wakoze,
ikoraniro ry'abaziranenge baho riragusingiza kubera umurava wawe.
7Uhoraho, nta wo mu ijuru wagereranywa nawe,
Uhoraho, nta n'indi mana ihwanye nawe.
8Mana, ikoraniro ry'abaziranenge rirakubaha cyane,
utinyitse kurusha abagukikije bose.
9Uhoraho Mana Nyiringabo,
nta we muhwanyije imbaraga,
Uhoraho, uri umunyamurava muri byose.
10N'iyo inyanja yarubiye wowe irakumvira,
n'iyo imihengeri yayo yahagurutse wowe urayihosha.
11Ni wowe wajanjaguye Abanyamisiri#Abanyamisiri: cg Rahabe. Muri Bibiliya rimwe na rimwe Misiri yitwa Rahabe, hari abibwiraga ko Rahabe cyari igikōko cyo mu mazi. urabica,
kubera imbaraga zawe abanzi bawe ubakwiza imishwaro.
12Ijuru ni iryawe, isi na yo ni iyawe,
isi n'ibiyiriho ni wowe wabihanze.
13Ni wowe waremye ibyo mu majyaruguru n'ibyo mu majyepfo,
umusozi wa Taboru n'uwa Herumoni#Taboru … Herumoni: reba Karita 1. irakwishimira.
14Ukuboko kwawe gufite imbaraga,
ukuboko kwawe kw'indyo gufite ububasha buhebuje.
15Ubutegetsi bwawe bushingiye ku butungane no ku butabera,
uhorana ineza ugacisha no mu kuri.
16Uhoraho, hahirwa abantu bimenyereje kukuvugiriza impundu,
uhora ubarebana impuhwe.
17Biriza umunsi bishimye ari wowe babikesha,
baterwa ishema n'ubutungane bwawe.
18Ni wowe bakesha icyubahiro n'imbaraga,
ni wowe ugwiza ububasha bwabo#ugwiza … bwabo: cg wabahaye umwami ukomeye. kubera ko ubatonesha.
19Uhoraho Muziranenge wa Isiraheli,
umwami wacu ni wowe tumukesha,
ni we ngabo idukingira ikomoka kuri wowe.
Amasezerano y'Imana kuri Dawidi
20Kera wabwiriye indahemuka zawe mu ibonekerwa uti:
“Nahaye intwari imbaraga,
nitoranyirije umusore muri rubanda muha ikuzo.
21Niboneye umugaragu wanjye Dawidi,
namwimikishije amavuta yagenewe kumurobanura.
22Nzamuramiza ukuboko kwanjye,
ni koko ukuboko kwanjye kuzamukomeza.
23Nta mwanzi uzamutungura,
nta mugome uzamuhangara.
24Nzajanjagura ababisha be yirebera,
abanzi be nzabatsemba.
25Nzamubera umunyamurava mugirire neza,
ni jye uzagwiza imbaraga ze.
26Nzamuha gutegeka ageze ku nyanja,
agire ububasha ageze ku nzuzi.
27Azanyambaza agira ati:
‘Uri Data ukaba n'Imana yanjye,
uri urutare runkingira uri n'Umukiza wanjye.’
28Nanjye nzamufata nk'impfura yanjye,
nzamurutisha abami bose bo ku isi.
29Nzamugirira neza iteka ryose,
nubahiriza Isezerano ridahinyuka namusezeranyije.
30Abamukomokaho bazahora basimburana ku ngoma ye,
ingoma ye izahoraho nk'uko ijuru rihoraho.
31“Ariko abamukomokaho nibareka Amategeko yanjye,
nibadakurikiza ibyemezo nafashe,
32nibarenga ku mateka natanze,
ntibite ku mabwiriza yanjye,
33nzafata inkoni mbahanire ibyaha byabo,
mbakubite mbahora ibicumuro byabo.
34Nyamara sinzareka kugirira Dawidi neza,
nzakomeza kumubera umunyamurava.
35Sinzica Isezerano ryanjye,
sinzisubiraho ku ijambo navuze.
36Rimwe na rizima narahiye izina ryanjye riziranenge
nti: ‘Sinzigera mpemukira Dawidi.
37Abamukomokaho bazahora basimburana ku ngoma ye,
ingoma ye izahoraho nk'uko izuba rihoraho,
38ihoreho iteka nk'uko ukwezi guhoraho.’
Mu ijuru hari umuhamya#umuhamya: ashobora kuba ari Imana cg ukwezi, cg umukororombya. w'indahemuka ubyemeza.”
Kuruhuka.
Kurizwa no gutsindwa ku mwami
39Ariko warakariye uwo wimikishije amavuta,
waramuhinyuye uramureka.
40Wishe Isezerano wasezeranyije umugaragu wawe,
ikamba rye urijugunya hasi uritesha agaciro.
41Waciye ibyuho mu rukuta ruzengurutse umurwa we,
ibigo ntamenwa bye ubigira amatongo.
42Abahisi n'abagenzi bose baramusahuye,
abo mu bihugu bahana imbibi baramukwena.
43Wateye inkunga abanzi be,
ushimisha ababisha be.
44Intwaro ze wazihinduye imburamumaro#Intwaro … imburamumaro: cg Wagimbishije inkota ye.,
ntiwamuteye inkunga ari ku rugamba.
45Wamunyaze icyubahiro cye,
intebe ye ya cyami uyitembagaza hasi.
46Watumye asaza imburagihe,
utuma akorwa n'ikimwaro.
Kuruhuka.
Isengesho risaba gutabarwa
47Uhoraho, uzahora wihisha ugeze ryari?
Uzageza ryari kugira uburakari bukaze?
48Uzirikane ko igihe cyo kubaho kwanjye ari kigufi,
uzirikane ko ubuzima wahaye bene muntu bose nta cyo bumaze.
49Ni nde muntu wabaho ntapfe?
Ni nde wakwikiza urupfu ntajye ikuzimu?
Kuruhuka.
50Nyagasani, za mbabazi wagiraga kera zagiye he?
Isezerano ridahinyuka wasezeranyije Dawidi ryaheze he?
51Nyagasani, zirikana ibitutsi abagaragu bawe dutukwa,
zirikana ko nihanganiye ibitutsi by'abanyamahanga bose.
52Uhoraho, koko abanzi bawe batuka umwami wimikishije amavuta,
aho agiye hose baramutuka.
53Uhoraho nasingizwe iteka ryose.
Amina! Amina!

Currently Selected:

Zaburi 89: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in