YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 88

88
Isengesho ry'umuntu wihebye
1Indirimbo y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni zaburi y'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra#Kōra: reba Kuv 6.16-24; 1 Amateka 6.22; Zab 42.1. Hemani#Hemani: reba Zab 50.1 (sob).. Iririmbwa ku buryo bw'umubabaro n'agahinda. Ni igisingizo gihanitse cy'Umuzera#Umuzera: reba 1 Bami 5.11; 1 Amateka 2.6; Zab 89.1. .
2Uhoraho Mana Umukiza wanjye,
mpora imbere yawe ngutakambira amanywa n'ijoro.
3Tega amatwi wumve amaganya yanjye,
amasengesho yanjye akugereho.
4Dore amakuba yandembeje,
urupfu rurangera amajanja,
5nsigaje kunogoka nkajya ikuzimu,
ndumva imbaraga zanshizemo.
6Naterewe iyo mu bapfuye,
meze nk'abishwe bagashyirwa mu mva,
abo wakuyeho amaso ukabibagirwa.
7Wanshyize mu mwobo muremure cyane,
undekera ikuzimu mu icuraburindi.
8Uburakari bwawe bwaranyibasiye,
wampondaguye nk'uhondagurwa n'imihengeri.
Kuruhuka.
9Wantandukanyije n'incuti zanjye,
umpindura umuntu uteye ishozi kuri zo,
meze nk'uri mu kazitiro ntaho mbasha kujya.
10Mu maso hanjye hakobanyijwe n'agahinda,
Uhoraho, buri munsi nkwambaza ngutegeye amaboko#ngutegeye amaboko: reba Zab 28.2 (sob)..
11Mbese abapfuye ni bo ukorera ibitangaza?
Ese ba nyakwigendera ni bo bazazuka bakagusingiza?
Kuruhuka.
12Mbese mu mva ni ho batangariza ineza yawe?
Ese ikuzimu ni ho batangariza umurava wawe?
13Mbese ibitangaza byawe byamenyekanira ikuzimu mu icuraburindi?
Ese ubutungane bwawe bwamenyekanira iwabo w'abibagiranye?
14Ariko Uhoraho, ni wowe ntakambira,
buri gitondo ni wowe nsenga.
15Uhoraho, ni kuki wandetse?
Ni kuki se utakindeba?
16Kuva nkiri muto mpora mbabara nkenda gupfa,
untera ubwoba ngakuka umutima.
17Uburakari bwawe buranshegesha,
ubwoba untera buranyica.
18Nk'uko umuvumba w'amazi uhitana umuntu,
ni ko ibyo byose bintangatanze byenda kumpitana.
19Wantandukanyije na bagenzi banjye kimwe n'abo nkunda,
nsigaranye incuti imwe ari yo mwijima.

Currently Selected:

Zaburi 88: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in