YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 85

85
Uhoraho atanga amahoro
1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni iy'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra#Kōra: reba Kuv 6.16-24; 1 Amateka 6.22; Zab 42.1..
2Uhoraho, wagiriye neza igihugu cyawe,
wagaruye abakomoka kuri Yakobo bari barajyanywe ho iminyago#wagaruye … iminyago: cg washubije abakomoka kuri Yakobo ubusugire bwabo..
3Ubwoko bwawe wabuhanaguyeho ibicumuro byabwo,
ububabarira ibyaha byabwo byose.
Kuruhuka.
4Wacubije umujinya wawe wose,
waretse uburakari bwawe bukaze.
5Mana Umukiza wacu, utugarure,
shira uburakari udufitiye.
6Mbese uzahora uturakariye?
Ese uzahorana umujinya ibihe byose?
7Mbese ubwoko bwawe ntuzongera kuduhembura,
tukongera kwishima ari wowe tubikesha?
8Uhoraho, tugirire imbabazi,
ngwino udukize.
9Reka numve icyo Uhoraho Imana ivuga:
itangaje amahoro ku bwoko bwayo bw'indahemuka,
icyakora ntibuzongere kugira ubupfu.
10Koko abayubaha ibahora bugufi ngo ibakize,
ikuzo ryayo rizahora mu gihugu cyacu.
11Urukundo n'umurava bizahurirana,
ubutungane n'amahoro bisābāne,
12umurava uzasagamba ku isi,
ubutungane buturuke mu ijuru.
13Koko Uhoraho azatanga ishya n'ihirwe,
ubutaka bwacu burumbuke.
14Ubutungane buzamugenda imbere,
buzamutegurira inzira azanyuramo.

Currently Selected:

Zaburi 85: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in