YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 84

84
Indirimbo y'abagenzi bagiye i Yeruzalemu
1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga w'i Gati. Ni zaburi y'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra#Kōra: reba Zab 42.1; 1 Amateka 6.22; Kuv 6.16-24..
2Uhoraho Nyiringabo,
mbega ukuntu Ingoro yawe iteye ubwuzu!
3Uhoraho, ndifuza cyane kugera mu rugo rw'Ingoro yawe,
Mana nyir'ubuzima, ndagusingiza mbikuye ku mutima.
4Uhoraho Nyiringabo, Mwami wanjye, Mana yanjye,
ibishwi byabonye ubwugamo mu Ngoro yawe,
intashya na zo ziyarikiye ibyari hafi y'intambiro zawe,
zibona aho zishyira ibyana byazo.
5Hahirwa abibera mu Ngoro yawe,
bahora bagusingiza!
Kuruhuka.
6Hahirwa abantu bakwisunga,
hahirwa abahoza umutima ku rugendo rujya i Siyoni.
7Iyo barombereje igikombe cya Baka#igikombe cya Baka: ahari ni cyo umuntu yaromberezagamo akarasuka ku irembo ry'iburengerazuba rya Yeruzalemu.,
Imana igitoboramo amasōko,
igiha umugisha ikakigushamo imvura y'umuhindo#umuhindo: abo bagenzi babaga bagiye i Yeruzalemu mu minsi mikuru y'Ingando. Reba Lev 23.34..
8Uko bacuma urugendo ni ko barushaho kugira imbaraga,
nibagera i Siyoni baziyereka Imana.
9Uhoraho Mana Nyiringabo, ita ku masengesho yanjye,
Mana ya Yakobo, tega amatwi unyumve.
Kuruhuka.
10Mana, uhīre umwami uturengera,
utoneshe uwo wimikishije amavuta.
11Kumara umunsi umwe mu rugo rw'Ingoro yawe,
bindutira kumara iminsi igihumbi ahandi hantu.
Mana yanjye, nahitamo kunambira ku muryango w'Ingoro yawe,
aho gucumbika mu mazu y'abagome.
12Uhoraho Imana ni nk'izuba rituvira,
ni nk'ingabo idukingira.
Uhoraho agira ubuntu, atanga n'ikuzo,
indakemwa nta cyiza azima.
13Uhoraho Nyiringabo,
hahirwa umuntu ukwiringira!

Currently Selected:

Zaburi 84: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in