YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 78

78
Inyigisho zituruka ku mateka y'Abisiraheli
1Igisigo gihanitse cya Asafu#Asafu: reba Zab 50.1 (sob)..
Bavandimwe, nimwumve inyigisho zanjye,
mutege amatwi mwumve ibyo mbabwira.
2Reka mbabwirire mu migani,
mbamenyeshe amabanga ya kera.
3Ayo mabanga twarayumvise turayamenya,
ni ayo dukesha ba sogokuruza.
4Ntabwo tuzayahisha abana bacu,
na bo bazabwire abana babo igituma dusingiza Uhoraho,
bababwire ububasha bwe n'ibitangaza yakoze.
5Yahaye amabwiriza abakomoka kuri Yakobo,
yashyiriyeho abo Bisiraheli Amategeko.
Yategetse ba sogokuruza kuyigisha abana babo,
6yarabitegetse ngo abo mu gihe kizaza bazayamenye,
na bo bazayabwire abo bazabyara,
abo bazabyara na bo bazayamenyeshe abana babo,
7abo bana baziringire Imana be kwibagirwa ibyo yakoze,
bazakurikize amabwiriza yayo.
8Bityo be kuba nka ba sekuruza,
babaye intumvira n'ibyigomeke,
bahoraga bateshuka bagahemukira Imana.
9Nubwo Abefurayimu barwanishaga imiheto,
urugamba rwarambikanye bahunga ababisha babo,
10barabahunze kubera ko batubahirije Isezerano Imana yagiranye na bo,
banze gukurikiza Amategeko yayo.
11Bibagiwe ibigwi byayo,
bibagiwe n'ibitangaza yakoze birebera.
12Ba sogokuruza bakiri mu Misiri mu karere ka Sowani#Sowani: wari umujyi wo mu Misiri, haba n'iyo bawitaga Tanisi.,
biboneye ibitangaza Imana yakoze.
13Inyanja yayigabanyijemo kabiri,
amazi yayo irayagomera aba nk'urukuta,
yabanyujije muri yo rwagati irabambutsa.
14Ku manywa yabayobozaga inkingi y'igicu,
nijoro yabayobozaga urumuri rw'umuriro.
15Mu butayu yasatuye ibitare,
ibaha amazi menshi adudubiza baranywa.
16Yatoboye amasōko mu rutare,
imigezi imeze nk'inzuzi iratemba.
17Nyamara bakomeje gucumura ku Isumbabyose,
bari mu butayu barayigomera.
18Bagerageje Imana babigambiriye,
bayigerageresha kuyisaba ibyokurya bari bararikiye.
19Bahinyuye Imana bagira bati:
“Mbese koko Imana yabona ibidutungira mu butayu?
20Koko yakubise urutare,
amazi aradudubiza imivu iratemba,
ariko se ishobora no kuduha imigati?
Ese ishobora kubonera ubwoko bwayo inyama?”
21Uhoraho yarabyumvise agira umujinya,
abakomoka kuri Yakobo abateza inkongi y'umuriro,
arakarira abo Bisiraheli.
22Imana yarabarakariye kubera ko batayiringiye,
ntibizeye ko yabakiza.
23Nyamara Imana yategetse ibicu byo mu kirere,
ikingura inzugi z'ijuru,
24ibagushiriza ibyokurya byitwa manu,
ibagaburira umugati uturutse mu ijuru.
25Yoherereje abantu ibyokurya bibahagije,
barya ku byokurya by'abamarayika#abamarayika: cg abakomeye.!
26Imana yateje ikirēre umuyaga,
uhuha uturutse iburasirazuba,
uwo mu majyepfo na wo iwuhatira guhuha.
27Bityo yabagushirije inkware z'inturumbutsi,
ziba nyinshi nk'umukungugu,
ku buryo zitabarika nk'umusenyi wo ku nyanja,
yarazigushije kugira ngo babone inyama zo kurya.
28Yazigushije mu nkambi yabo rwagati,
zigwa ahazengurutse amahema yabo.
29Imana yabahaye ibyo bari bararikiye,
bararya barahaga.
30Nyamara igihe bari bakirya batari bashira ipfa,
31Imana yarabarakariye,
yica abakomeye bo muri bo,
irimbura n'abasore b'Abisiraheli.
32Nubwo ibyo byabaye bakomeje gucumura,
nubwo Imana yakoze ibitangaza ntibayemeye.
33Iminsi yo kubaho kwabo yarayihushye,
iherezo ryo kurama kwabo ribagwa gitumo.
34Iyo Imana yabicagamo bamwe,
abasigaye barayambazaga,
barayigarukiraga bakayishaka bwangu.
35Bibukaga ko Imana ari yo rutare rubakingira,
bibukaga ko Imana Isumbabyose ari yo Mucunguzi wabo.
36Icyakora ntibavugishaga ukuri,
babaga bayiryarya.
37Bahoraga bateshuka ku Mana,
ntibubahirize Isezerano yagiranye na bo.
38Imana yo yabagiriraga imbabazi,
yabababariraga ibicumuro byabo ntibarimbure.
Kenshi yarifataga ntibarakarire,
yacubyaga umujinya wayo.
39Yibukaga ko ari abantu buntu,
bameze nk'umuyaga uhita ntugaruke.
40Mbega ukuntu kenshi bayigomeraga bari mu butayu!
Mbega ukuntu bayibabazaga bari muri icyo kidaturwa!
41Bahoraga bagerageza Imana,
barakazaga Umuziranenge wa Isiraheli.
42Ntibibukaga ibyo Imana yari yarabakoreye,
cya gihe yabagobotse ikabakiza abanzi.
43Bibagiwe ibimenyetso yari yarerekaniye mu Misiri,
bibagiwe n'ibitangaza yakoreye mu karere ka Sowani.
44Yatumye imigezi yo mu Misiri ihinduka amaraso,
Abanyamisiri babura amazi yo kunywa.
45Yabateje amarumbo y'ibibugu birabarya,
yabateje n'ibikeri bibabuza epfo na ruguru.
46Imyaka yabo yayigabije ibihōre,
imirima yabo yayiteje inzige.
47Imizabibu yabo yayicishije amahindu,
imivumu yabo na yo yayicishije urubura.
48Amatungo yabo yayicishije amahindu#yayicishije amahindu: cg yayateje muryamo; reba Kuv 10.6-20.,
amashyo yabo yayakubitishije inkuba.
49Yarakariye Abanyamisiri ku buryo bukaze,
yari ibafitiye uburakari n'umujinya,
byatumye ibateza umutwe w'abamarayika kirimbuzi.
50Yabererekeye umujinya wayo ntiyabakiza urupfu,
yabateje icyorezo cya mugiga.
51Yishe uburiza bwose bw'Abanyamisiri,
itsemba abahungu b'impfura bo kwa bene Hamu#Hamu: ni umwe mu bahungu batatu ba Nowa. Reba Intang 10.6-20. Bamwe mu bamukomotseho ni Abanyamisiri. abo.
52Nyuma yahagurukije abantu bayo mu Misiri,
yabarongōye nk'urongōye umukumbi,
ibashorera mu butayu nk'ushoreye intama.
53Yabayoboye mu mahoro nta cyo bishisha,
naho abanzi babo ibaroha mu nyanja.
54Nuko Imana yinjiza Abisiraheli mu gihugu yitoranyirije,
ibageza ku misozi#ku misozi: cg kuri uyu musozi (wa Siyoni) yigaruriye.
55Yamenesheje bene icyo gihugu,
igihugu cyabo igicamo iminani,
amazu yabo iyatuzamo imiryango y'Abisiraheli.
56Na bwo bagerageje Imana Isumbabyose barayigomera,
banga gukurikiza amategeko yayo.
57Bimūye Imana barayihemukira kimwe na ba sekuruza,
bayitetereje nk'uko umuheto mubi utetereza nyirawo.
58Bubatse ahasengerwa ibigirwamana barayirakaza,
barabisengaga igafuha.
59Imana ibibonye ityo irarakara,
Abisiraheli ni ko kubazibukira.
60Yaretse inzu yayo y'i Shilo#Shilo: ni ho Ihema ry'ibonaniro ryashinzwe. Reba Yoz 18.1; 1 Sam 4.3; Yer 7.12-14.,
ari yo rya Hema yari yarashinze mu bantu.
61Yaretse Isanduku y'Isezerano yarangaga ububasha n'ikuzo byayo,
yarayiretse abanzi barayinyaga.
62Yarakariye ubwoko yagize umwihariko wayo,
irabureka bushirira ku icumu.
63Inkongi y'umuriro yakongoye abasore babo,
abakobwa babo baragumirwa ntibashyingirwa.
64Abatambyi na bo bashiriye ku icumu,
abapfakazi babo ntibabona uko babaririra.
65Bitinze Nyagasani aba nk'uvuye mu bitotsi,
ahaguruka nk'intwari isindutse inzoga,
66abanzi be abakubita incuro,
abatsinda burundu.
67Abakomoka kuri Yozefu#Abakomoka kuri Yozefu: ni ab'umuryango wa Manase n'uwa Efurayimu. Shilo yari muri gakondo y'Abefurayimu. yabigijeyo,
umuryango wa Efurayimu ntiyawutoranya,
68ahubwo yatoranyije umuryango wa Yuda,
atoranya n'umusozi wa Siyoni akunda cyane.
69Yawubatseho Ingoro idashyiguka nk'ijuru,
yayishimangiye nk'isi itigera inyeganyega.
70Imana yatoranyije n'umugaragu wayo Dawidi,
yamutoranyije imukuye mu rugo rw'intama,
71yamukuye mu ntama yaragiraga,
imugira umushumba w'abakomoka kuri Yakobo,
ni bo Bisiraheli yagize umwihariko wayo.
72Dawidi yabaragiranye umurava,
abayoborana ubwitonzi.

Currently Selected:

Zaburi 78: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in