YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 71

71
Isengesho ry'umuntu ugeze mu za bukuru
1Uhoraho, ni wowe mpungiraho,
ntugatume nigera nkorwa n'ikimwaro,
2unkize ushingiye ku butungane bwawe,
unkize umvane mu kaga.
Ntega amatwi maze untabare,
3umbere urutare niberamo,
njye mpora nduhungiramo,
koko wiyemeje kunkiza,
umbereye urutare n'ubuhungiro ntamenwa.
4Mana yanjye, unkize amaboko y'abagome,
unkize abagizi ba nabi n'abanyarugomo.
5Uhoraho Nyagasani, ni wowe niringiye,
ni wowe ngirira icyizere kuva mu buto bwanjye.
6Kuva nkivuka ni wowe nisunga,
ni wowe wanyikuriye mu nda ya mama,
nzajya ngusingiza ubutitsa.
7Benshi bibwira ko wangize ikivume,
nyamara#bibwira … nyamara: cg bamfata ho urugero, kuko. wambereye ubuhungiro bukomeye.
8Njya ngusingiza umunsi wose,
namamaza ikuzo ryawe.
9Dore ndashaje ntuntererane,
ngeze mu za bukuru ntundeke.
10Abanzi banjye barangambanira,
bajya inama bakanyubikira ngo banyice.
11Baravugana bati: “Imana yamukuyeho amaboko,
nimucyo tumwirukeho tumufate,
nta wuzamudukiza.”
12Mana, ntunjye kure,
Mana yanjye, tebuka untabare.
13Abanshinja nibamware bashireho,
abanyifuriza ibibi nibakorwe n'isoni bagire ipfunwe.
14Ariko jyeweho nzakomeza nkwiringire,
nzarushaho kugusingiza.
15Nzajya namamaza ko uri intungane,
nziriza umunsi namamaza ko uri Umukiza,
erega ineza ugira nta wayirondora!
16Uhoraho Nyagasani, nzaza imbere yawe,
nzashimagiza ibikorwa bihambaye wakoze,
nzamamaza ubutungane bwawe bwonyine.
17Mana, kuva mu buto bwanjye waranyigishije,
kugeza n'ubu ndacyavuga ibitangaza wakoze.
18Mana, dore ndi umusaza rukukuri ntuntererane,
reka menyeshe ab'iki gihe iby'imbaraga zawe,
nzamenyesha n'ab'igihe kizaza iby'ububasha bwawe!
19Mana, wakoze ibitangaza,
ubutungane bwawe busesuye isi bukagera ku ijuru,
erega ntawe uhwanye nawe!
20Wanteje ibyago n'amakuba menshi,
ariko uzampembura,
uzanzahura nk'umvanye ikuzimu.
21Uzatuma abantu barushaho kunyubaha,
uzongera kumpumuriza.
22Mana yanjye, Muziranenge wa Isiraheli,
nzasingiza umurava wawe ncuranga inanga nyamuduri,
nzagusingiza ncuranga n'inanga y'indoha#inanga nyamuduri … indoha: reba Zab 33.2 (ishusho)..
23Nzakuvugiriza impundu ncuranga,
nzagusingiriza ko wancunguye.
24Nziriza umunsi namamaza ko uri intungane,
dore abanyifurizaga ibibi baramwaye bakorwa n'isoni.

Currently Selected:

Zaburi 71: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in