YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 60

60
Isengesho ryo mu gihe cy'intambara
1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga witwa “Ururabyo rw'Irebe.” Ni igisigo cy'urwibutso cya Dawidi kigamije kwigisha. 2Yagihimbye igihe yagabaga igitero akarwana n'Abanyasiriya bo muri Mezopotamiya n'ab'i Soba, ari na bwo Yowabu atikije ingabo ibihumbi cumi na bibiri z'Abedomu, akazitsinda mu kibaya cy'Umunyu.
3Ayii Mana, wadutuye umujinya wawe uratureka!
Waraturakariye ariko noneho tugarukire.
4Igihugu cyacu wagihinduye nk'umuntu wakomeretse, agahinda umushyitsi,
twomore ibikomere dore turadandabirana.
5Ubwoko bwawe waduteje amakuba,
waduhatiye kunywa inzoga ari yo burakari bwawe.
6Wahaye abayoboke bawe ikimenyetso,
warakibahaye ngo bahunge abarwanisha imiheto.
Kuruhuka.
7Inkoramutima zawe udukize akaga,
udutabare udukirishe ububasha bwawe.
8Imana nziranenge iravuga#nziranenge iravuga: cg ivugira mu Ngoro yayo. iti:
“Ni jye nyir'ugutsinda,
umujyi wa Shekemu nawugabanyijemo imigabane,
ikibaya cya Sukoti na cyo nkigabamo iminani.
9Akarere ka Gileyadi ni akanjye,
akarere k'Abamanase na ko ni akanjye,
ak'Abefurayimu ni ingofero y'icyuma inkingira umutwe,
naho ak'Abayuda ni inkoni iranga ubutegetsi bwanjye.
10Igihugu cya Mowabu ni igikarabiro cyanjye,
icya Edomu nakigize inkoreragahato yanjye,
naho igihugu cy'u Bufilisiti naragitsinze nkigamba hejuru.”
11Ni nde uzangeza muri Edomu?
Ni nde uzangabiza umujyi ntamenwa waho?
12Nta wundi ni wowe Mana, nyamara waraturetse!
Mana, ntukijyana n'ingabo zacu ku rugamba.
13Tugoboke uhangane n'ababisha bacu,
koko gutabarwa n'umuntu ntibigira umumaro.
14Imana ni yo izaturwanira dutsinde,
ababisha bacu ni yo izabanyukanyuka.

Currently Selected:

Zaburi 60: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in