YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 52

52
Umuntu wiringira ubukungu bwe
1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni igisigo gihanitse cya Dawidi. 2Yagihimbye igihe Umwedomu Dowegi yazaga kubwira Sawuli ko Dawidi yagiye kwa Ahimeleki.
3Wa ntwari we, kuki wirata ibibi wakoze?
Kuki wirirwa wirata ibiteye isoni imbere y'Imana?#Kuki … Imana: cg Imana yiriranwa imbabazi.
4Ucura inama zo gutsemba abandi,
ibyo uvuga bikomeretsa abantu kurusha inkota,
uhora uhimba ibinyoma.
5Ukunda ibibi ukabirutisha ibyiza,
ibinyoma ukabirutisha ukuri.
Kuruhuka.
6Ukunda kuvuga amagambo asenya,
ibyo uvuga byose ni ibinyoma.
7Kubera ibyo Imana izagucakira igukure iwawe,
izagutsemba iteka ryose ikuvane ku isi.
Kuruhuka.
8Intungane zizabibona zitinye Imana,
zizaguseka ziti:
9“Nimwirebere wa muntu wanze ko Imana imubera ubuhungiro!
Yiringiye ubukungu bwe bwinshi,
akungahazwa n'ibibi yakoraga.”
10Ariko jyewe niringira ko Imana izahora ingirira neza,
nzarama nk'igiti cy'umunzenze gitoshye,
giteye mu rugo rw'inzu y'Imana.
11Mana, nzahora ngushimira ibyo wankoreye,
nzakwiringira kubera ko ugira neza,
nzagushimira mu ruhame rw'indahemuka zawe.

Currently Selected:

Zaburi 52: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in