YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 44

44
Amaganya y'igihugu kimaze gutsindwa
1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni igisigo gihanitse cy'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra#Kōra: reba Kuv 6.16-24; 1 Amateka 6.22; Zab 42.1; 144.3..
2Mana, ibyo wakoze mu gihe cya kera,
twarabyiyumviye n'amatwi yacu,
ibyo wakoze mu gihe cya ba sogokuruza twarabibwiwe.
3Abanyamahanga ni wowe wabamenesheje mu gihugu cyabo,
ugituzamo ba sogokuruza bacu,
ayo mahanga warayatsembye,
naho ba sogokuruza ubaha kwisanzura.
4Bigaruriye icyo gihugu batabikesha intwaro zabo,
ntibagitsinze kubera imbaraga zabo,
ahubwo batsinze kubera ububasha n'imbaraga byawe,
wabarebanye impuhwe kuko wabakunze.
5Uri Umwami wanjye n'Imana yanjye,
ni wowe uha Abisiraheli gutsinda.
6Abanzi bacu twabakubise incuro ari wowe tubikesha,
abaturwanya twabatsinze kubera wowe.
7Erega umuheto wanjye si wo ngirira icyizere,
inkota yanjye na yo si yo impa gutsinda!
8Ahubwo ni wowe utuma dutsinda abanzi bacu,
ababisha bacu ni wowe utuma bakorwa n'isoni.
9Mana, ni wowe twirata umunsi ukira,
ni wowe dusingiza ubutitsa.
Kuruhuka.
10Ariko noneho waradutereranye turatsindwa,
ntukijyana n'ingabo zacu ku rugamba.
11Ababisha bacu badukubise incuro,
abanzi badusahura uko bashatse.
12Waradutanze twicwa nk'amatungo basogotera mu ibagiro,
abarokotse udutatanyiriza mu mahanga.
13Wadutanze ku giciro kigayitse,
kudutanga ntibyagira icyo bikungura.
14Watumye abo mu bihugu duhana imbibi badusuzugura,
abo baturanyi bacu baradukwena badukina ku mubyimba.
15Watumye abanyamahanga batugira iciro ry'imigani,
ab'andi moko batuzunguriza umutwe.
16Buri munsi mpora mfite ikimwaro,
mpora ncuritse amaso kubera isoni.
17Ngira isoni kubera abancyurira n'abantuka,
kubera abanzi n'abanyihimura.
18Ibyo byose byatugezeho tutarigeze tukwibagirwa,
nta n'ubwo twigeze twica Isezerano wadusezeranyije,
19ntitwigeze tukugomera,
nta n'ubwo twigeze tureka gukora ibyo ushaka.
20Nyamara waraduhannye,
waturekeye mu isibaniro ry'inyamaswa#ry'inyamaswa: cg rya za nyiramuhari.,
udutererana muri uko kuzimu.
21Mana yacu, iyo tuba twarakwibagiwe,
iyo tuba twarambaje imana z'abanyamahanga,
22Mana, uba warabitahuye,
erega nta banga ry'umuntu utamenya!
23Nyamara turicwa umunsi ukira bakuduhōra,
batugira nk'intama zagenewe kubagwa.
24Kanguka Nyagasani, kuki wisinziririye?
Va mu bitotsi we kudutererana burundu!
25Kuki uduhisha amaso?
Kuki wirengagiza akaga n'akarengane turimo?
26Koko twacishijwe bugufi cyane,
twagejeje n'aho dukumbagazwa ku butaka.
27Uhoraho, haguruka udutabare,
utugirire imbabazi uducungure.

Currently Selected:

Zaburi 44: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in