YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 42

42
IGICE CYA KABIRI
(Zaburi 42–72)
Isengesho ry'umuntu ushaka gutahuka
1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni igisigo gihanitse cy'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra#abaririmbyi … Kōra: reba 1 Amateka 6.22; Kuv 6.16-24..
2Nk'uko imparakazi igira inyota igashaka amazi,
Mana, ni ko nanjye nkugirira inyota nkagushaka.
3Mfite inyota yo gushaka Imana, Imana ihoraho,
mbese nzatahuka ryari ngo njye kwiyambariza Imana?
4Mpora ndira amanywa n'ijoro,
amarira ni yo yabaye ibyokurya byanjye,
abanzi banjye birirwa bambaza bati:
“Mbese Imana yawe ikumariye iki?”
5Iyo nibutse ibyo nakoraga kera numva nshavuye,
nazanaga imbaga y'abantu,
nkabarangaza imbere tugana Ingoro y'Imana,
twavuzaga impundu dushimira Imana,
twabaga turi benshi twizihiza iminsi mikuru.
6None se kuki numva nihebye?
Kuki umutima wanjye utari hamwe?
Reka niringire Imana,
nzi ko nzongera nkayisingiza,
koko ni yo Mukiza wanjye.
7n'Imana yanjye.
Ndumva nihebye ni yo mpamvu nkwambaje,
ndakwambaza ndi ku musozi wa Misari mu bisi bya Herumoni,
aho ni ho uruzi rwa Yorodani ruturuka.
8Agahinda wanteye karandenze,
kameze nk'isumo ry'amazi menshi asuma,
imihengeri n'imivumba byako byandenzeho rwose.
9Ku manywa Uhoraho angaragariza urukundo rwe,
nijoro nanjye ndamuririmba,
Imana yanjye imbeshaho ndayisenga.
10Imana ni urutare runkingira, njya nyibaza nti:
“Kuki utajya unyitaho?
Kuki ngomba kugenda nshenguka,
abanzi banjye banteragana?”
11Abanzi banjye birirwa bankina ku mubyimba,
barambaza bati:
“Mbese Imana yawe ikumariye iki?”
Ibyo byose bintera kuribwa cyane.
12None se kuki numva nihebye?
Kuki umutima wanjye utari hamwe?
Reka niringire Imana,
nzi ko nzongera nkayisingiza,
koko ni yo Mukiza wanjye n'Imana yanjye.

Currently Selected:

Zaburi 42: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in