YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 40

40
Gusingiza Uhoraho no kumutabaza
1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2Nategereje Uhoraho ndihangana,
yanteze amatwi yumva ugutakamba kwanjye.
3Yankuye mu rwobo ruteye ubwoba rwuzuye ibyondo by'isayo,
ampagarika ku rutare arankomeza.
4Yampaye kuririmba indirimbo nshya yo gusingiza Imana yacu,
benshi babibonye bubaha Uhoraho baramwizera.
5Hahirwa umuntu wizera Uhoraho,
ntiyishinge abirasi,
ntiyishinge n'abanyabinyoma.
6Uhoraho Mana yanjye, ntawe uhwanye nawe!
Mbega ibitangaza wakoze!
Mbega imigambi myiza udufitiye!
Ngerageje kubirondora nkabivuga sinabishobora ni byinshi!
7Ibitambo n'amaturo si byo bigushimisha,
ibitambo bikongorwa n'umuriro n'ibyo guhongerera ibyaha si byo ushaka,
ariko amatwi yanjye warayazibuye ibyo ndabisobanukirwa.
8Nuko ndavuga nti: “Dore ndaje,
ndaje nk'uko byanditswe kuri jye mu muzingo w'igitabo cy'Amategeko.”
9Mana yanjye, icyo nifuza ni ugukora ibyo ushaka,
Amategeko yawe yancengeyemo.
10Ndamamaza ubutungane bwawe mu ikoraniro rinini ry'abayoboke bawe,
Uhoraho, urabizi sinzigera mbiceceka!
11Ubutungane bwawe sinabugize ibanga,
umurava wawe n'agakiza kawe sinaretse kubivuga,
imbabazi zawe n'ukuri kwawe nabitangarije ikoraniro rinini.
12Uhoraho, ntuzanyime impuhwe zawe,
uzandindishe imbabazi zawe n'ukuri kwawe ubutitsa.
Isengesho ryo gutabaza Uhoraho
(Zab 70)
13Ibyago bitabarika bingose impande zose,
ibicumuro byanjye birankurikiranye,
birankurikiranye ku buryo ari byo ntekereza byonyine,
biruta ubwinshi umusatsi wanjye byankuye umutima.
14Uhoraho, nubishaka unkize!
Uhoraho, tebuka untabare!
15Abashaka kungomwa ubugingo bose nibamware bakorwe n'isoni.
Abanyifuriza ibyago nibasubire inyuma basuzugurwe.
16Abambwira bati: “Awa awa!” Nibamware,
nibamware babure icyo bavuga.
17Naho abayoboke bawe bose nibakwishimire bisesuye.
Abishimira ko uri Umukiza wabo bajye bavuga bati:
“Uhoraho nakuzwe!”
18Naho jyewe ndi umunyamibabaro n'umukene,
nyamara Nyagasani anyitaho.
Mana yanjye, ni wowe untabara ukandengera,
tebuka ungoboke!

Currently Selected:

Zaburi 40: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in