YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 35

35
Intungane isaba kurenganurwa
1Zaburi ya Dawidi.
Uhoraho, mburanira n'abamburanya,
urwanye abandwanya.
2Fata ingabo nini n'into,
uhaguruke untabare.
3Karaga icumu ukumire igitero kinyirukanye,
umpumurize uti: “Ndagukiza.”
4Abahagurukiye kunyica nibamware bakorwe n'isoni,
abangambanira bakimirane bafite ipfunwe.
5Uhoraho, batumure nk'umurama utumurwa n'umuyaga,
umumarayika wawe abirukankane,
6inzira yabo ibe icuraburindi kandi inyerere,
umumarayika wawe abakurikirane abahashye.
7Banteze umutego nta mpamvu,
bantega urwobo bampora ubusa.
8Icyago cya kirimbuzi kibagwe gitumo,
umutego banteze ubashibukane,
bashirire mu rwobo bancukuriye.
9Ubwo ni bwo nzanezerwa cyane,
nishimire ko Uhoraho yankijije.
10Nzabwira Uhoraho mbikuye ku mutima nti:
“Nta wuhwanye nawe!
Abanyamibabaro ubakiza ababarusha amaboko,
abanyamibabaro n'abakene ubakiza ababarya imitsi.”
11Abanshinja ibinyoma barampagurukiye,
banshinje ibyo ntigeze nkora.
12Nabagiriye neza banyitura inabi,
none ndi mu bwigunge nk'incike.
13Nyamara iyo bo babaga barwaye,
nambaraga umwambaro ugaragaza akababaro,
nicishaga bugufi nkigomwa kurya,
nkabasabira nubitse umutwe#nabasabiraga … umutwe: cg amasengesho yanjye ntasubizwe..
14Nakubitaga hirya no hino,
nkamera nk'urwaje incuti cyangwa umuvandimwe,
nubikaga umutwe nkarira nkaho ari mama wapfuye.
15Ariko iyo ngize ibyago baraterana bakishima,
bankoraniraho ntabizi bakangirira nabi,
biha kunsebya ubutitsa.
16Barankwena nk'abasekēra igicumba,
barampekenyera amenyo.
17Nyagasani, uzandebēra ugeze ryari?
Dore banyasamiye nk'intare,
umvane mu menyo ya rubamba.
18Nzagushimira mu ikoraniro rinini ry'abayoboke bawe,
ngusingize mu ruhame rw'imbaga nyamwinshi.
19Abanyanga nta mpamvu ntibakanyishime hejuru,
abanyangira ubusa ntibakandyanirane inzara.
20Nta jambo ry'amahoro bavuga,
bahimba ibinyoma bakabeshyera abanyamahoro batuye igihugu.
21Banshinyikira amenyo bavuga bati:
“Yee! Yee! Yee! Twarakwiboneye!”
22Ariko Uhoraho, uzi uko byagenze ntubyihorere,
Nyagasani, ntuntererane!
23Nyagasani Mana yanjye undenganure,
uhaguruke umburanire.
24Uhoraho Mana yanjye, undenganure kuko uri intungane,
abanzi banjye be kunkina ku mubyimba.
25Be kwirya icyara bati:
“E! E! E! Tugeze ku cyo twashakaga,
dore tumunyujije mu ryoya!”
26Abishimira ko nagize ibyago bose nibamware bakorwe n'isoni,
abishyira hejuru bakanshungēra bagire ipfunwe bamware.
27Ariko abishimira ko narenganuwe nibavuze impundu banezerwe,
nibahore bavuga bati: “Uhoraho nakuzwe,
we wishimira ko umugaragu we agira amahoro.”
28Nanjye nzajya ntangaza ubutungane bwawe,
njye ngusingiza umunsi wire.

Currently Selected:

Zaburi 35: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in