YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 143

143
Gutakambira Uhoraho
1Zaburi ya Dawidi.
Uhoraho, umva iri sengesho ryanjye,
utege amatwi wite ku gutakamba kwanjye,
ungoboke kubera ko uri indahemuka ukaba n'intungane.
2Umugaragu wawe ntunshyire mu rubanza,
erega nta muntu n'umwe ugutunganiye!
3Umwanzi wanjye arantoteza,
yantuye hasi arandibata,
andoha mu icuraburindi, kugira ngo nsange abambanjirije gupfa.
4Irebere nawe ncitse intege,
ndashobewe rwose nkutse umutima.
5Nibuka ibyabaye mu bihe bya kera,
ntekereza ku byo wakoze byose,
ibikorwa byawe ndabizirikana.
6Ndagutakambira ngutegeye amaboko#ngutegeye amaboko: reba Zab 28.2 (sob).,
nk'uko ubutaka bukakaye bukenera imvura,
ni ko nanjye ngukenera.
Kuruhuka.
7Uhoraho, ngiye guhera umwuka,
ihutire kuntabara.
Ntuntere umugongo kugira ngo ntapfa.
8Igitondo nigitangaza ungirire imbabazi,
koko ni wowe nizeye,
unyereke inzira nkwiye kunyura,
koko ni wowe nerekejeho umutima.
9Uhoraho, unkize abanzi banjye,
ni wowe mpungiyeho unkize.
10Unyigishe gukora ibyo ukunda kuko uri Imana yanjye,
Mwuka wawe ugira neza anjyane mu gihugu cy'imirambi.
11Uhoraho, kubera izina ryawe umbesheho,
unkize amakuba kubera ko uri intungane.
12Ndi umugaragu wawe,
ungirire neza, urimbure abanzi banjye,
ababisha banjye bose ubatsembe.

Currently Selected:

Zaburi 143: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in