YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 135

135
Uhoraho ni we Mana ikomeye
1Haleluya!
Nimusingize Uhoraho:
mwa bagaragu b'Uhoraho mwe, nimumusingize.
2Mwebwe mukora mu Ngoro y'Uhoraho,
mukaba mukora mu rugo rw'Ingoro y'Imana yacu,
3nimusingize Uhoraho kuko agira neza,
nimumuririmbire kuko kumuririmbira bishimishije.
4Koko Uhoraho yitoranyirije Yakobo,
Abisiraheli bamukomokaho yabagize abe bwite.
5Koko nzi ko Uhoraho akomeye,
Umwami wacu arakomeye aruta izindi mana zose.
6Uhoraho akora icyo ashaka cyose,
agikora mu ijuru no ku isi,
agikora mu nyanja n'ikuzimu hayo hose.
7Azana ibihu bigaturuka ku mpera z'isi,
agusha imvura irimo imirabyo,
arekura umuyaga ukava mu cyoko cyawo.
8Yatsembye abana b'impfura bo mu Misiri,
atsemba impfura z'abantu n'uburiza bw'amatungo.
9Yerekanye ibimenyetso n'ibitangaza mu Misiri,
umwami waho n'ibisonga bye byose barabyibonera.
10Yayogoje amahanga menshi,
yishe n'abami b'ibihangange:
11abo bami ni Sihoni umwami w'Abamori,
na Ogi umwami wa Bashani,
n'abami bose b'uduhugu twa Kanāni.
12Ibihugu byabo yabitanze ho umunani,
umunani yahaye Abisiraheli ubwoko bwe.
13Uhoraho, izina ryawe rizavugwa iteka,
Uhoraho, uzahora wamamara uko ibihe bihaye ibindi.
14Koko Uhoraho arenganura abantu be,
abagaragu be abagirira ibambe.
15Ibigirwamana by'abanyamahanga bicuzwe mu ifeza cyangwa mu izahabu,
byacuzwe n'abantu buntu.
16Bifite umunwa ariko ntibivuga,
bifite amaso ariko ntibirora,
17bifite amatwi ariko ntibyumva,
nta n'ubwo bihumeka.
18Ababirema bahwanye na byo,
ubyiringira wese na we ahwanye na byo.
19Mwa Bisiraheli mwe, nimusingize Uhoraho,
mwa bakomoka kuri Aroni#abakomoka kuri Aroni: bari abatambyi. mwe, nimusingize Uhoraho.
20Mwa bakomoka kuri Levi mwe, nimusingize Uhoraho,
mwa bubaha Uhoraho mwe, nimumusingize.
21Uhoraho nasingirizwe i Siyoni,
we uganje muri Yeruzalemu nasingizwe.
Haleluya!

Currently Selected:

Zaburi 135: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in