Zaburi 122
122
Gusabira Yeruzalemu amahoro
1Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Ni iya Dawidi.
Narishimye ubwo bambwiraga bati:
“Ngwino tujyane mu Ngoro y'Uhoraho.”
2None dore tugeze hano,
twinjiriye mu marembo yawe, Yeruzalemu we!
3Yeruzalemu ni umujyi wubakitse,
wubatse ku buryo ari intamenwa.
4Imiryango ya Isiraheli, ari yo miryango y'Uhoraho ijyayo,
ijyayo gusingiza Uhoraho ikurikije ibyo yayitegetse.
5I Yeruzalemu ni ho hacirwa imanza z'ubutabera,
zicibwa n'abakomoka ku Mwami Dawidi.
6Nimusabire Yeruzalemu amahoro.
Yeruzalemu we, abagukunda nibahorane umutekano!
7Amahoro narambe muri wowe,
umutekano na wo usagambe mu bigo ntamenwa byawe.
8Ndagusabira mu izina ry'abavandimwe banjye n'iry'incuti zanjye:
“Uragahorana amahoro.”
9Ingoro y'Uhoraho Imana yacu yubatse muri wowe,
ni cyo gituma mpora nkwifuriza ishya n'ihirwe.
Currently Selected:
Zaburi 122: BIR
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001