YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 118

118
Igisingizo cyo ku munsi mukuru
1Nimushimire Uhoraho kuko agira neza,
koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
2Abisiraheli nibavuge bati:
“Koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”
3Abakomoka kuri Aroni#Abakomoka kuri Aroni: bari abatambyi. nibavuge bati:
“Koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”
4Abubaha Uhoraho nibavuge bati:
“Koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”
5Igihe nari mu kaga natakambiye Uhoraho,
Uhoraho arantabara ampa kwishyira ndizana.
6Nta cyo nzatinya kuko Uhoraho anshyigikiye,
nta cyo nzatinya.
Mbese umuntu yantwara iki?
7Uhoraho aranshyigikiye, ni we untabara,
abanyanga nzabishima hejuru batsinzwe.
8Guhungira ku Uhoraho bigira akamaro,
biruta kwiringira abantu.
9Guhungira ku Uhoraho bigira akamaro,
biruta kwiringira abakomeye.
10Amahanga yose yarangose,
Uhoraho ampa kuyatsemba.
11Yarantangatanze arangota,
Uhoraho ampa kuyatsemba.
12Yantururiyeho nk'inzuki,
azima vuba nk'umuriro w'amashara,
Uhoraho yampaye kuyatsemba.
13Baramputaje#Baramputaje: cg Waramputaje. ngo banture hasi,
ariko Uhoraho arangoboka.
14Uhoraho ni we mbaraga zanjye ndamuririmba,
yambereye umukiza.
15Impundu zo gutsinda zabaye urufaya mu ngo#ngo: cg nkambi. z'intungane,
ziriyamirira ziti:
“Ububasha bw'Uhoraho ni bwo dukesha ibi bigwi,
16ububasha bw'Uhoraho burahanitse cyane,
ububasha bw'Uhoraho ni bwo dukesha ibi bigwi.”
17Erega sinzapfa ahubwo nzabaho,
njye ntangaza ibyo Uhoraho yakoze.
18Uhoraho yampaye igihano gikaze,
nyamara ntiyampannye byo kunyica.
19Nimunkingurire irembo ry'intungane,
ndinyuremo njye gushimira Uhoraho.
20Ngiri irembo ry'Uhoraho,
ni ryo intungane zinyuramo.
21Uhoraho, ndagushimira ko wantabaye,
ndagushimira ko wambereye Umukiza.
22Ibuye abubatsi banze,
ni ryo ryabaye insanganyarukuta.
23Ibyo ni Uhoraho wabikoze,
none bitubereye igitangaza!
24Uyu munsi ni Uhoraho wawutugeneye,
nimucyo twishime tuwunezererwemo.
25Uhoraho, turakwinginze udukize,
Uhoraho, turakwinginze uduhe ishya n'ihirwe.
26Hasingizwe uje mu izina ry'Uhoraho!
Tubasabiye umugisha turi mu Ngoro y'Uhoraho.
27Koko Uhoraho Imana yaturebanye impuhwe.
Nimuzane igitambo cy'umunsi mukuru mukiziritse,
nimukizane mugishyire hagati y'amahembe#Nimuzane … amahembe: cg Nimufate amashami mu ntoki mukore imikimbagiro y'umunsi mukuru, mugane amahembe. y'urutambiro.
28Uri Imana yanjye, nanjye nzajya ngushimira,
koko uri Imana yanjye, nzajya ngusingiza.
29Nimushimire Uhoraho kuko agira neza,
koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

Currently Selected:

Zaburi 118: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in