YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 116

116
Isengesho ry'umuntu urusimbutse
1Nkunda Uhoraho,
mukundira ko namutakambiye akantabara.
2Yanteze ugutwi aranyumva,
igihe cyose nkiriho nzajya mwiyambaza.
3Urupfu rwambohesheje ingoyi zarwo,
ikuzimu hanta ku wa kajwiga,
akaga n'umubabaro birandembya.
4Nuko ntakambira Uhoraho nti:
“Uhoraho, ndakwinginze nkiza!”
5Uhoraho agira ibambe akaba n'intungane,
erega Imana yacu yuje impuhwe!
6Uhoraho arinda abanyabwengebuke.
Nari nazahaye maze arankiza.
7Reka nsubize umutima mu nda,
kuko Uhoraho yangiriye neza.
8Uhoraho, wankijije urupfu,
umpoza amarira undinda no guhungabana.
9Bityo nzajya ntunganira Uhoraho,
mutunganire nkiri ku isi.
10Nari nizeye Uhoraho nubwo navuze nti:
“Ndababazwa cyane.”
11Navuganye ubuhubutsi nti:
“Abantu bose ni abanyabinyoma.”
12Uhoraho yangiriye neza,
ese ibyiza byose yangiriye nabimwitura iki?
13Nzajyana igikombe cya divayi ho ituro risukwa,
nshimire Uhoraho ko yankijije.#13: cg Nzakīra igikombe cy'agakiza, niyambarize Uhoraho.
14Nzahigura Uhoraho imihigo nahize,
nyihigure mu ruhame rw'abantu be bose.
15Indahemuka z'Uhoraho zirapfa,
urupfu rwazo rukamubabaza.
16Ayii! Uhoraho ndi umugaragu wawe,
koko ndi umugaragu wawe nabyawe n'umuja wawe,
ni wowe wambohoye ingoyi nariho.
17Nzagutura igitambo cyo kugushimira,
Uhoraho, ni wowe nzambaza.
18Nzahigura Uhoraho imihigo nahize,
nyimuhigure mu ruhame rw'abantu be bose,
19nzabikorera mu rugo rw'Ingoro ye,
iri muri Yeruzalemu rwagati.
Haleluya!

Currently Selected:

Zaburi 116: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in