YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 115

115
Ikuzo ni iry'Uhoraho
1Uhoraho, ntube ari twe uha ikuzo,
ntube ari twe uriha,
ube ari wowe uryihesha kubera ineza n'umurava ugira.
2Kuki abanyamahanga bakwigamba bati:
“Imana yabo ibamariye iki?”
3Imana yacu iganje mu ijuru,
ibyo ishaka byose irabisohoza.
4Naho ibigirwamana byabo bicuzwe mu ifeza cyangwa mu izahabu,
byacuzwe n'abantu buntu.
5Bifite umunwa ariko ntibivuga,
bifite amaso ariko ntibirora,
6bifite amatwi ariko ntibyumva,
bifite amazuru ariko ntibihumurirwa,
7bifite intoki ariko ntibikabakaba,
bifite amaguru ariko ntibigenda,
imihogo yabyo na yo ntigira ijwi.
8Ababirema bahwanye na byo,
ubyiringira wese na we ahwanye na byo.
9Mwa Bisiraheli mwe, nimujye mwiringira Uhoraho.
“Ni Umutabazi w'Abisiraheli n'ingabo ibakingira.”#9-11: Muri iyi mirongo umwe yarateraga, abandi bakikiriza. Reba Zab 118.2-4; 136.
10Mwa bakomoka kuri Aroni#abakomoka kuri Aroni: bari abatambyi. Reba Kuv 28.1,43. mwe, nimujye mwiringira Uhoraho.
“Ni Umutabazi wabo n'ingabo ibakingira.”
11Mwa bubaha Uhoraho mwe, nimujye mumwiringira.
“Ni Umutabazi wabo n'ingabo ibakingira.”
12Uhoraho aratuzirikana azaduha umugisha,
azaha umugisha abakomoka kuri Isiraheli,
azaha umugisha abakomoka kuri Aroni,
13azaha umugisha abamwubaha,
azawuha aboroheje n'abakomeye.
14Uhoraho nabahe kugwira,
nabagwize mwebwe n'abana banyu.
15Uhoraho nabahe umugisha,
nawubahe we waremye ijuru n'isi.
16Ijuru ni iry'Uhoraho,
naho isi yayigabiye bene muntu.
17Abapfuye si bo basingiza Uhoraho,
abagiye ikuzimu ntibamusingiza.
18Ahubwo twebwe abazima dusingiza Uhoraho,
turamusingiza kuva ubu kugeza iteka ryose.
Haleluya!

Currently Selected:

Zaburi 115: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in