Zaburi 113
113
Ikuzo n'impuhwe by'Uhoraho
1Haleluya!
Mwa bagaragu b'Uhoraho mwe, nimumusingize,
koko nimusingize Uhoraho!
2Uhoraho nasingizwe,
asingizwe kuva ubu kugeza iteka ryose.
3Uhoraho nasingizwe,
asingizwe kuva iburasirazuba kugeza iburengerazuba.
4Uhoraho ni we ugenga amahanga yose,
ikuzo rye risumba ijuru.
5Nta wuhwanye n'Uhoraho Imana yacu.
Iganje ku ntebe yayo ahasumba ahandi,
6ica bugufi kugira ngo irebe,
irebe ibibera mu ijuru no ku isi.
7Ikura umunyantegenke mu mukungugu,
umukene na we imukura mu ivu,
8ikabashyira mu rwego rw'ibikomangoma,
ibikomangoma byo mu bwoko bwayo.
9Iha ingumba kubaka ikaremya,
iyiha no kwizihirwa n'urubyaro.
Haleluya!
Currently Selected:
Zaburi 113: BIR
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001