Zaburi 110
110
Umwami n'umutambyi
1Zaburi ya Dawidi.
Uhoraho yabwiye umwami wanjye ati:
“Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye,
nanjye nzahindura abanzi bawe nk'akabaho ukandagizaho ibirenge.”
2Uhoraho nashimangire ingoma yawe,
ayagūre ahereye i Siyoni,
nawe ngaho ganza abanzi bawe.
3Umunsi uzakoranya ingabo zawe,
abantu bawe bazitanga babikunze,
bazaba bisukuye biboneje.
Abasore bazakugeraho kare,
bazindutse nk'ikime cyo mu museso.#3: Uyu murongo wagiye usobanurwa ku buryo butari bumwe, kuko igiheburayi wanditswemo kitumvikana neza.
4Uhoraho yararahiye kandi ntazivuguruza,
yaravuze ati: “Uri umutambyi iteka ryose,
mu buryo bwa Melikisedeki.”
5Umwami uri iburyo bwawe#Umwami … bwawe: cg Nyagasani araguhagarikiye.,
ku munsi azarakarira abami azabatsemba.
6Azacira abanyamahanga urubanza,
imirambo izaba iri hose,
atsembe n'abatware ku isi yose.
7Umwami akiri mu rugendo azanywa ku mazi y'umugezi,
atabarukane ishema.
Currently Selected:
Zaburi 110: BIR
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001