YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 102

102
Isengesho ry'umunyamibabaro
1Isengesho ry'umunyamibabaro waguye agacuho akaganyira Uhoraho.
2Uhoraho, umva iri sengesho ryanjye,
ugutabaza kwanjye kukugereho.
3Ningira amakuba ntukampunze amaso,
ujye untega amatwi,
igihe ngutabaje wihutire kuntabara.
4Iminsi yo kubaho kwanjye iyoyotse nk'umwotsi,
umubiri wanjye urahinda umuriro nk'uw'amakara.
5Ndarabiranye mbaye nk'ibyatsi birabye,
singishaka no kurya.
6Mporana amaganya ku mutima,
narazonzwe nsigaye ndi amagufwa masa.
7Nsigaye nigunze nk'uruyongoyongo rwo mu kidaturwa,
nibereye nk'igihunyira cyo mu itongo.
8Sinkigoheka ndi jyenyine,
meze nk'inyoni yigunze hejuru y'inzu.
9Abanzi banjye baransebya umunsi ukira,
abanyanga urunuka bangize indahiro.
10Nsigaye ntunzwe n'ivu aho gutungwa n'ibyokurya,
ibyo nywa mbinywa mbitamo amarira,
11ni ukubera ko wandakariye ukangirira umujinya.
Koko waranteruye unjugunya kure.
12Iminsi yo kubaho kwanjye igeze ku iherezo,
ndarabiranye mbaye nk'ibyatsi.
13Nyamara wowe Uhoraho, uhora uganje ku ngoma,
uzahora uri ikirangirire uko ibihe bihaye ibindi.
14Uzahaguruka ugirire Siyoni impuhwe.
Erega iki ni cyo gihe cyo kuyigirira imbabazi,
koko icyo gihe kirageze!
15Nubwo nta buye ryayo rikigeretse ku rindi,
abagaragu bawe turayikunda,
tuyigirira impuhwe nubwo yabaye amatongo.
16Amahanga azatinya Uhoraho,
abami bose bo ku isi bazamuhesha ikuzo.
17Koko Uhoraho azubaka Siyoni bundi bushya,
azigaragaza afite ikuzo.
18Azita ku masengesho y'abakandamijwe,
ye kwirengagiza ibyo bamusaba.
19Ibyo nibyandikirwe ab'igihe kizaza,
bityo abazavuka bazasingiza Uhoraho.
20Uhoraho yarunamye ari mu Ngoro ye mu ijuru,
yitegereza isi yibereye mu ijuru,
21yumva amaganya y'imfungwa,
afungūra abaciriwe urwo gupfa.
22Bityo Uhoraho azamamazwa i Siyoni,
azasingizwa i Yeruzalemu,
23azasingizwa igihe amahanga azaba yahakoraniye,
ibihugu by'abami bizaza kuramya Uhoraho.
24Yacogoje imbaraga zanjye nkiri muto,
iminsi yo kubaho kwanjye arayitubya.
25Ni ko kuvuga nti:
“Mana yanjye, dore ndacyari umusore ntunkureho.
Nyamara wowe uzahoraho uko ibihe bihaye ibindi.
26Mbere na mbere wahanze isi,
ijuru na ryo ni umurimo w'intoki zawe.
27Ibyo bizashiraho, ariko wowe uzahoraho,
byose bizasaza nk'umwambaro,
uzabihindagura nk'uhindura imyambaro bishireho.
28Ariko wowe uzahora uri uko wahoze,
ntuzigera ugira iherezo.
29Twebwe abagaragu bawe, abana bacu bazatura mu gihugu,
abazabakomokaho bazahora imbere yawe.”

Currently Selected:

Zaburi 102: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in