YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 7

7
1Mwana wanjye, uzirikane amagambo yanjye, amabwiriza yanjye uyakomereho. 2Nukurikiza amabwiriza yanjye uzabaho, inama nguha uziteho nk'imboni y'ijisho ryawe. 3Bijye bikurangwaho nk'impeta yo ku rutoki rwawe, ubyandike ku mutima wawe. 4Bwira ubwenge uti: “Uri mushiki wanjye”, naho ubuhanga ubwite incuti yawe, 5bizakurinda umugore w'indaya, bikurinde n'ibishuko by'umugore w'undi.
Umugore w'indaya ashuka umusore
6Hari ubwo nari ku idirishya ry'inzu yanjye, ndungurukira mu tuyunguruzo twaryo, 7mbona ba basore b'abanyabwengebuke ndabukwamo umwe utakigira umutima. 8Yagendaga akebereza iruhande rw'inzira igana kwa wa mugore w'indaya, maze abonezayo. 9Haba nimugoroba cyangwa mu kabwibwi, haba mu gicuku cyangwa mu icuraburindi, 10uwo mugore ahora yiteguye kumusanganira yiboneje nk'indaya kabuhariwe, yuzuye uburiganya. 11Ahora asamaye ntiyitangira, ntajya aregama iwe. 12Mu kanya aba ari mu mihanda cyangwa mu mayira, aho ari hose aba afite icyo yubikiye. 13Nguwo asumiye wa musore aramusomaguye, amubwira nta soni ati: 14“Nahiguye umuhigo, none mfite inyama z'igitambo cy'umusangiro. 15Ni yo mpamvu naje kugusanganira, nagushakaga none ndakubonye. 16Dore uburiri bwanjye nabushasheho ibiringiti by'amabara menshi, n'amashuka yorohereye yavuye mu Misiri. 17Nateyeho imibavu ihumura neza y'amarashi, n'umusagavu n'ishangi. 18Ngwino twinezeze tugeze mu gitondo, ngwino duhuze urukundo, 19kuko umugabo wanjye adahari yagiye mu rugendo rwa kure. 20Yitwaje umufuka w'amafaranga, azagaruka ukwezi kuzoye.” 21Uwo mugore amushukisha akarimi keza, maze aramushyeshya amujyana iwe. 22Nuko umuhungu aramukurikira, amujyana nk'inka igiye mu ibagiro. Uko ni ko umupfapfa abohwa agiye guhanwa, 23kugeza ubwo umwambi umwahuranyije umutima. Aba ameze nk'inyoni iguruka ikagwa mu mutego, ntamenya ko ari ubuzima bwe ashyira mu kaga.
24None bana banjye nimunyumve, kandi mwite ku byo mbabwira. 25Ntimukararikire imigenzereze y'uwo mugore, ntimukerekeze mu tuyira tugana iwe. 26Koko hari benshi yakomerekeje imitima, yishe abanyambaraga benshi. 27Kujya iwe ni nko kujya ikuzimu, ni ukwishyira urupfu.

Currently Selected:

Imigani 7: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in