YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 6

6
Kwirinda kwishingira abandi
1Mwana wanjye niwishingira umuturanyi wawe, ukagirana n'undi amasezerano mu mwanya we, 2nugwa mu mutego w'ayo masezerano, ugafatwa n'amagambo wivugiye, 3mwana wanjye ugenze utya: sanga umuturanyi wawe umuhendahende, umwinginge. 4Ntukagoheke cyangwa ngo uhumeke utabigezeho. 5Ivane mu mutego nk'isha, uwikuremo nk'inyoni.
Kwirinda ubunebwe
6Wa munebwe we, itegereze imiswa urebe uko ikora, maze uhungukire ubwenge. 7Imiswa ntigira umukoresha cyangwa umuyobozi, cyangwa umutware. 8Mu mpeshyi ihunika ibiribwa, mu gihe cy'isarura ikazigama ibizayitunga. 9Uzaryamira ugeze ryari wa munebwe we? Uzava mu bitotsi ryari? 10Uravuga ngo: “Reka nsinzire gato nihweture udutotsi, mbe nirambitse nipfumbase.” 11Nyamara ubukene buzakuzaho nk'umujura, ubutindi buzagutungura nk'igisambo.
Imyifatire y'indyarya
12Umuntu w'indyarya ni imburamumaro, agenda abunza ibinyoma, 13arangwa no kwica amaso akagenda aseta ibirenge, areshya abantu agambiriye kubeshya. 14Ahorana ubugome ku mutima agahora agambirira gukora ibibi. Ni gashozantambara. 15Ni yo mpamvu kurimbuka kwe kuzamugwa gitumo, akazarimbuka buheriheri!
Icyo Uhoraho yanga
16Hari ibintu bitandatu Uhoraho yanga ku muntu, ndetse ni birindwi azirana na byo:
17amaso y'ubwibone,
akarimi kabeshya,
amaboko avusha amaraso y'umwere,
18umutima ugambirira ibibi,
ibirenge byihutira kugira nabi,
19umugabo urarikira gushinja ibinyoma
na gashozantambara mu bavandimwe.
Kwirinda ubusambanyi
20Mwana wanjye, ujye wubahiriza amabwiriza ya so, kandi ntugahinyure inama nyoko akugira. 21Ibyo ujye ubihoza ku mutima, ubyambare nk'urunigi mu ijosi. 22Mu migenzereze yawe bizakuyobora, igihe uryamye bizakurinda, nukanguka ubizirikane. 23Koko amabwiriza ni nk'itara, inama ni nk'urumuri, naho imiburo ikaba inzira y'ubugingo. 24Bizakurinda umugore w'icyomanzi, bikurinde umugore w'undi ufite akarimi kareshya. 25Ntukamurarikire kubera uburanga bwe, ntugakunde ko akwicira ijisho. 26Koko umugore w'indaya aba agushakaho ibyo arya gusa, naho umugore ufite umugabo abasha kukwambura ubuzima. 27Mbese umuntu yakwirahuriraho umuriro imyambaro ye ntishye? 28Cyangwa yakandagira mu makara yaka ntashye ibirenge? 29Uko ni ko bigendekera usambana n'umugore wa mugenzi we, ugenza atyo wese ntahava amahoro. 30Nta wugaya igisambo iyo kibira inzara, 31nyamara iyo gifashwe cyishyura ibyo cyibye incuro ndwi, bityo kigatanga ibyo cyari gitunze byose. 32Usambana n'umugore w'undi ni igipfamutima, ugenza atyo aba yiyambuye ubuzima. 33Ingaruka z'ibyo ni ugukubitwa no gutukwa, no guhorana ikimwaro kidashira. 34Koko rero ishyari rizatuma umugabo w'uwo mugore arakara, kandi ntazagira impuhwe igihe cyo kwihōrera. 35Nta ndishyi n'imwe azemera, ntazakureka n'iyo wamuhongera ibingana bite.

Currently Selected:

Imigani 6: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in