Mariko 12
12
Umugani w'abahinzi b'abagome
(Mt 21.33-46; Lk 20.9-19)
1Hanyuma Yezu atangira kubigisha abaciriye imigani, agira ati: “Habayeho umugabo wateye ibiti by'imizabibu mu murima we, awuzengurutsa uruzitiro, ashyiramo urwengero yubakamo n'umunara w'abararirizi, maze uwo murima awātira abahinzi. Birangiye ajya mu rugendo. 2Igihe kigeze atuma umugaragu kuri ba bahinzi, kugira ngo bamuhe icyatamurima ku mbuto z'imizabibu. 3Baramusumira baramuhondagura, bamwohereza amāra masa. 4Nyir'imizabibu yongera kubatumaho undi mugaragu, na we bamurema uruguma mu mutwe, bamukorera ibya mfura mbi. 5Nuko yohereza undi na we baramwica. Nyuma yohereza abandi benshi, bamwe barabakubita abandi barabica.
6“Umuntu yari asigaranye ni umwe gusa, ni umwana we yakundaga cyane. Incuro ya nyuma aba ari we abatumaho yibwira ati: ‘Umwana wanjye ntibazamwubahuka.’ 7Abahinzi ngo babone uwo mwana baravugana bati: ‘Dore uwarazwe ibintu araje! Nimuze tumwice maze byose bizabe ibyacu.’ 8Baramusumira baramwica, bamujugunya inyuma y'uruzitiro.
9“Mbese mubona nyir'imizabibu azakora iki? Azaza atsembe abo bahinzi, imizabibu ayishyiremo abandi. 10Mbese ntimwasomye Ibyanditswe? Biravuga ngo:
‘Ibuye abubatsi banze,
ni ryo ryabaye insanganyarukuta.
11Ibyo ni Nyagasani wabikoze,
none bitubereye igitangaza!’ ”
12Ba bakuru bumvise neza ko uwo mugani ari bo werekezagaho, bashaka uko bafata Yezu ariko batinya rubanda. Nuko bamusiga aho barigendera.
Umusoro w'umwami w'i Roma
(Mt 22.15-22; Lk 20.20-26)
13Hanyuma bamutumaho bamwe mu Bafarizayi n'abo mu ishyaka rya Herodi#ishyaka rya Herodi: reba 3.6 (sob)., kugira ngo bamufatire mu byo avuga. 14Bakihagera baramubwira bati: “Mwigisha, tuzi ko uri umunyakuri kandi ko nta cyo utinya, kuko ufata abantu bose kimwe, ukigisha inzira y'Imana mu kuri. Mbese ni ngombwa ko dutanga umusoro w'umwami w'i Roma, cyangwa si ngombwa? Tuwutange, cyangwa twe kuwutanga?”
15Ariko kuko Yezu yari azi uburyarya bwabo, arababaza ati: “Kuki muntega iyo mitego? Nimunzanire igiceri ndebe.”
16Bakimuzaniye arababaza ati: “Iyi shusho n'iri zina biriho ni ibya nde?”
Baramusubiza bati: “Ni iby'umwami w'i Roma.”
17Yezu ni ko kubabwira ati: “Iby'umwami w'i Roma mubihe umwami w'i Roma, n'iby'Imana mubihe Imana.”
Avuze atyo baramutangarira cyane.
Ikibazo cyerekeye izuka ry'abapfuye
(Mt 22.23-33; Lk 20.27-40)
18Abasaduseyi (abo ni bo bavuga ko kuzuka bitabaho) basanga Yezu baramubwira bati: 19“Mwigisha, Musa yatwandikiye iri tegeko ngo, umuntu napfa asize umugore batabyaranye, umugabo wabo ajye amucyura acikure nyakwigendera. 20Habayeho rero abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore maze apfa batabyaranye. 21Uwa kabiri acyura uwo mupfakazi, na we apfa batabyaranye. N'uwa gatatu bigenda bityo. 22Bose uko ari barindwi bapfa ntawe umubyayeho umwana. Amaherezo, umugore na we arapfa. 23Mbese igihe abantu bazazuka, uwo mugore azaba muka nde ko bose uko ari barindwi bazaba baramutunze?”
24Yezu arabasubiza ati: “Mwarayobye, kuko mutamenye Ibyanditswe ntimumenye n'ububasha bw'Imana. 25Erega igihe abapfuye bazazuka ntawe uzagira umugore, nta n'uzagira umugabo. Ahubwo bazamera nk'abamarayika bo mu ijuru. 26Ku byerekeye izuka ry'abapfuye, mbese ntimwasomye mu gitabo cya Musa igihe yari ku gihuru cyaka umuriro, ko Imana yamubwiye iti: ‘Ndi Imana ya Aburahamu n'Imana ya Izaki n'Imana ya Yakobo’? 27Erega Imana si iy'abapfuye, ahubwo ni iy'abazima! Mwarayobye cyane.”
Amategeko abiri y'ingenzi
(Mt 22.34-40; Lk 10.25-28)
28Umwe mu bigishamategeko aramwegera yumva bajya izo mpaka. Abonye ko Yezu abashubije neza aramubaza ati: “Itegeko riruta ayandi yose ni irihe?”
29Yezu aramusubiza ati: “Irya mbere ni iri: ‘Isiraheli we, tega amatwi! Nyagasani, Nyagasani wenyine ni we Mana yacu.#Nyagasani … wenyine: cg Nyagasani, Nyagasani wenyine ni we Mana yacu. 30Ukunde Nyagasani Imana yawe n'umutima wawe wose n'ubuzima bwawe bwose, n'ubwenge bwawe bwose n'imbaraga zawe zose.’ 31Irya kabiri ni iri: ‘Ujye ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda.’ Nta rindi tegeko riruta ayo yombi.”
32Uwo mwigishamategeko aramubwira ati: “Ni koko Mwigisha, uvuze ukuri. Imana ni imwe rukumbi, nta yindi mana ibaho. 33Koko kandi umuntu akwiriye kuyikundisha umutima we wose n'ubwenge bwe bwose n'imbaraga ze zose, no gukunda mugenzi we nk'uko yikunda. Ibyo biruta ibitambo byose, ari ibisanzwe, ari n'ibikongorwa n'umuriro.”
34Yezu abonye amushubije neza aramubwira ati: “Ntabwo uri kure y'ubwami bw'Imana.”
Nuko ntihagira undi uhangara kugira ikindi amubaza.
Ibya Kristo ukomoka kuri Dawidi
(Mt 22.41-46; Lk 20.41-44)
35Igihe Yezu yigishirizaga mu rugo rw'Ingoro y'Imana, abaza abantu ati: “Ni iki gituma abigishamategeko bavuga ko Kristo ari umwana wa Dawidi? 36Dawidi ubwe abihishuriwe na Mwuka Muziranenge, yaravuze ati:
‘Nyagasani yabwiye Umwami wanjye ati:
“Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye,
nanjye nzashyira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe.” ’
37None se ubwo Dawidi ubwe yita Kristo umwami we, Kristo yaba ate kandi umwana we?”
Abumvaga Yezu bari benshi kandi bamwumvanaga umunezero.
Ibyaha by'abigishamatekeko
(Mt 23.1-36; Lk 20.45-47)
38Mu nyigisho ze Yezu yaravuze ati: “Murajye mwirinda abigishamategeko bakunda gutembera bambaye amakanzu meza, no kubona baramukirizwa aho abantu bateraniye. 39Bakunda kandi guhabwa intebe z'icyubahiro mu nsengero n'ibyicaro by'imbere aho batumiwe. 40Barya ingo z'abapfakazi, nyamara bakiha kuvuga amasengesho y'urudaca. Abo bazacirwa urubanza rukaze kurusha abandi.”
Ituro ry'umupfakazi
(Lk 21.1-4)
41Yezu yari yicaye mu rugo rw'Ingoro y'Imana ahateganye n'ububiko bashyiragamo amaturo, yitegereza uko rubanda batura. Abona abakire benshi bashyiramo menshi. 42Nuko haza umupfakazi w'umukene, ashyiramo uduceri#uduceri: reba Lk 21.2 (sob). tubiri gusa. 43Yezu ahamagara abigishwa be arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko uriya mupfakazi w'umukene arushije abandi bose gutura. 44Bariya bose batanze ku bibasagutse, naho we yatanze ibyari bimutunze byose.”
Currently Selected:
Mariko 12: BIR
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001