Mariko 12:29-31
Mariko 12:29-31 BIR
Yezu aramusubiza ati: “Irya mbere ni iri: ‘Isiraheli we, tega amatwi! Nyagasani, Nyagasani wenyine ni we Mana yacu. Ukunde Nyagasani Imana yawe n'umutima wawe wose n'ubuzima bwawe bwose, n'ubwenge bwawe bwose n'imbaraga zawe zose.’ Irya kabiri ni iri: ‘Ujye ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda.’ Nta rindi tegeko riruta ayo yombi.”