YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 5:3-12

Matayo 5:3-12 BIR

“Hahirwa abafite imitima ikeneye Imana, kuko ubwami bw'ijuru ari ubwabo. Hahirwa abashavuye, kuko ari bo bazahozwa. Hahirwa abagwaneza, kuko ari bo bazaragwa isi. Hahirwa abafite inzara n'inyota byo gutunganira Imana, kuko ari bo bazahazwa. Hahirwa abanyambabazi, kuko ari bo bazazigirirwa. Hahirwa abafite imitima iboneye, kuko ari bo bazabona Imana. Hahirwa abazana amahoro mu bantu, kuko ari bo bazitwa abana b'Imana. Hahirwa abatotezwa bahōrwa gukora ibyo Imana ishaka, kuko ubwami bw'ijuru ari ubwabo. “Murahirwa iyo babatuka, bakabatoteza, bakababeshyera ibibi byinshi ari jye babahōra. Mujye mwishima kandi munezerwe, kuko muzabona ingororano ishyitse mu ijuru. Ni ko batotezaga abahanuzi b'Imana bababanjirije.

Video for Matayo 5:3-12