YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 34

34
Ingaruka z'ibya Dina na Shekemu
1Umunsi umwe, Dina umukobwa wa Leya na Yakobo yagendereye abakobwa b'Abanyakanānikazi. 2Hamori w'Umuhivi umutware w'ako karere, yari afite umuhungu witwa Shekemu. Shekemu uwo abonye Dina aramuterura, amurongora ku ngufu. 3Yakunze cyane Dina umukobwa wa Yakobo, aramukundwakaza. 4Maze abwira se Hamori ati: “Nsabira uyu mukobwa ambere umugore.”
5Yakobo yumvise ko Shekemu yatesheje agaciro umukobwa we Dina, aricecekera kuko abahungu be bari bahuye amatungo, ategereza igihe bagarukira.
6Hamori se wa Shekemu ajya kwirega kwa Yakobo. 7Akiriyo bene Yakobo baratahuka, bumvise iyo nkuru bagwa mu kantu bararakara, kuko Shekemu yari yakoze ishyano mu bantu ba Isiraheli, igihe aryamanye n'umukobwa wa Yakobo kandi kizira. 8Hamori arababwira ati: “Umuhungu wanjye Shekemu yakunze umukobwa wanyu, none ndabinginze mumumushyingire. 9Nimureke dushyingirane, mudushyingire abakobwa banyu natwe tubashyingire abacu. 10Bityo muzibere muri iki gihugu muture aho mushaka, mucuruze mushake n'amasambu.”
11Shekemu abwira se w'umukobwa na basaza be ati: “Nimungirire neza, icyo muzanca cyose nzakibaha. 12Inkwano zose n'impano zose mushaka nzazibaha, ariko munshyingire.”
13Kubera ko Shekemu yari yatesheje agaciro mushiki wabo Dina, bene Yakobo basubizanya uburyarya Shekemu na se Hamori 14bati: “Ntidushobora kwemera ibyo bintu. Dushyingiye mushiki wacu umuntu utakebwe twaba twikojeje isoni! 15Ntituzabyemera keretse ab'igitsinagabo mwese nimukebwa. 16Ni bwo tuzabashyingira abakobwa bacu namwe mukadushyingira abanyu, maze tugaturana tukaba bamwe. 17Niba kandi mutemeye gukebwa, tuzabambura umukobwa wacu twigendere.”
18Ayo magambo ashimisha Hamori n'umuhungu we Shekemu. 19Uwo muhungu ahita akebwa kubera urukundo yakundaga umukobwa wa Yakobo. Ni na we kandi wari umunyacyubahiro mu nzu ya se.
20Hamori n'umuhungu we Shekemu bajya ku irembo#ku irembo: reba Intang 23.10 (sob). ry'umujyi wabo, babwira abagabo bose bati: 21“Burya ba bantu badushakira amahoro, nimubareke bature mu gihugu cyacu bagicururizemo, ni kinini kiraduhagije. Bazadushyingira abakobwa babo natwe tubashyingire abacu. 22Ariko abo bantu ntibazemera ko duturana ngo tube bamwe, keretse ab'igitsinagabo nibamara gukebwa nk'uko na bo babigenza. 23Nimucyo tubemerere icyo bashaka, bityo tuzaturana tubane, dusangire amatungo yabo n'ibyo batunze byose!” 24Abari ku irembo ry'umujyi bose bemera inama ya Hamori n'umuhungu we Shekemu, nuko ab'igitsinagabo bose barakebwa.
25Ku munsi wa gatatu abakebwe bakibabara, Simeyoni na Levi bene Yakobo basaza ba Dina, bafata inkota binjira mu mujyi bawugwa gitumo, bica ab'igitsinagabo bose. 26Bica Hamori na Shekemu, bavana Dina mu nzu ya Shekemu baragenda.
27Bene Yakobo bandi bacuza imirambo, umujyi barawusahura bahōrera mushiki wabo. 28Banyaga imikumbi n'amashyo n'indogobe, n'ibyari mu mujyi no mu gasozi byose. 29Basahura umutungo wose wo mu mazu, bajyana abagore n'abakobwa n'abana ho iminyago.
30Nuko Yakobo atonganya Simeyoni na Levi ati: “Mwankururiye amahane munyangisha abenegihugu, ari bo Abanyakanāni n'Abaperizi! Nibishyira hamwe bakantera, simfite abantu bahagije bo kubarwanya, bazanesha bantsembane n'abanjye bose.”
31Baramusubiza bati: “None se twari kwemera ko mushiki wacu afatwa nk'indaya?”

Currently Selected:

Intangiriro 34: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in