YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 26

26
Izaki asuhukira i Gerari
1Mu gihugu hateye indi nzara itari iyo mu gihe cya Aburahamu, Izaki asuhukira i Gerari kwa Abimeleki, umwami w'Abafilisiti. 2Uhoraho yari yarabonekeye Izaki aramubwira ati: “Ntuzajye mu Misiri, ahubwo uzagume muri iki gihugu, nzakwereka aho utura. 3Guma muri iki gihugu, nzabana nawe kandi nzaguha umugisha. Wowe n'abazagukomokaho nzabaha iki gihugu cyose, nk'uko nabirahiye so Aburahamu. 4Nzagwiza abazagukomokaho bangane n'inyenyeri zo ku ijuru, kandi nzabaha iki gihugu cyose. Amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe. 5Nzaguha umugisha kubera ko so Aburahamu yanyumviye agakora ibyo nshaka, agakurikiza amabwiriza n'amateka n'amategeko namuhaye.”
6Nuko Izaki ajya gutura i Gerari. 7Abaturage baho baza kumubaza icyo apfana na Rebeka, arabasubiza ati: “Ni mushiki wanjye.” Izaki ntiyatinyutse kuvuga ko ari umugore we, kuko yibwiraga ko abo baturage bamuziza Rebeka kubera uburanga bwe. 8Hashize iminsi, Abimeleki umwami w'Abafilisiti arebeye mu idirishya, arabukwa Izaki akinisha umugore we Rebeka. 9Abimeleki atumiza Izaki aramubaza ati: “Kuki watubeshye ngo Rebeka ni mushiki wawe, none bikaba bigaragara ko ari umugore wawe?”
Izaki aramusubiza ati: “Natinyaga ko bamunziza!”
10Abimeleki aramubwira ati: “Waraduhemukiye! Koko iyo hagira umwe wo muri twe uryamana n'umugore wawe, ntiwari kuba uduteje gucumura?” 11Nuko Abimeleki yihanangiriza abantu be ati: “Uzagira icyo atwara uyu mugabo cyangwa umugore we, azicwa.”
12Uwo mwaka Izaki arahinga yeza ibingana n'ibyo yabibye incuro ijana, kubera ko Uhoraho yamuhaye umugisha. 13Izaki arakomera agira ubutunzi bwinshi, kugeza ubwo yabaye umukire cyane. 14Yari afite imikumbi n'amashyo n'abagaragu benshi, bituma Abafilisiti bamugirira ishyari.
Impaka zatewe n'amariba
15Amariba yose abagaragu ba Aburahamu bari barafukuye akiriho, Abafilisiti bari barayasibye bayuzuzamo ibitaka.
16Abimeleki abwira Izaki ati: “Jya gutura ahandi kuko umaze gukomera cyane.”
17Nuko Izaki arimuka ashinga amahema mu kibaya cy'i Gerari. 18Asibuza amariba yafukuwe se akiriho, amwe Abafilisiti bari barasibye Aburahamu amaze gupfa. Ayita nk'uko se yari yarayise.
19Abagaragu ba Izaki bafukura muri icyo kibaya, bahasanga iriba ry'amazi adudubiza. 20Abashumba b'i Gerari babwira aba Izaki bati: “Ayo mazi ni ayacu.” Bityo baratongana bagira impaka, ni cyo cyatumye Izaki yita iryo riba Eseki#Eseki: risobanurwa ngo “impaka”.. 21Bafukura irindi riba, na ryo bararitonganira. Ni cyo cyatumye Izaki aryita Sitina#Sitina: risobanurwa ngo “amahane”.. 22Na ho arahava afukura irindi riba, ryo ntibaritonganira. Aryita Rehoboti#Rehoboti: risobanurwa ngo “ahagutse”. kuko yavugaga ati: “Noneho Uhoraho adushyize ahagutse tuzahatungira.”
23Hashize igihe avayo ajya i Bērisheba, 24iryo joro Uhoraho aramubonekera aramubwira ati: “Ndi Imana ya so Aburahamu, witinya kuko ndi kumwe nawe. Nzaguha umugisha ngwize abazagukomokaho mbigiriye umugaragu wanjye Aburahamu.”
25Izaki ahubaka urutambiro, aramya Uhoraho. Ahashinga amahema n'abagaragu be bahafukura iriba.
Izaki agirana na Abimeleki isezerano ry'amahoro
26Abimeleki n'umujyanama we Ahuzati, n'umutware w'ingabo ze Pikoli, bava i Gerari bajya kubonana na Izaki. 27Izaki arababaza ati: “Muzanywe n'iki kundeba kandi mwaranyanze mukāmenesha?”
28Baramusubiza bati: “Twabonye yuko Uhoraho ari kumwe nawe, bituma twifuza kugirana nawe isezerano ry'amahoro. Turahire 29ko utazagira icyo udutwara nk'uko natwe nta cyo twagutwaye. Twakugiriye neza tugusezerera amahoro, kandi uhereye ubwo Uhoraho yaguhaye umugisha.”
30Izaki arabazimanira bararya, baranywa. 31Barazinduka bagirana amasezerano bayahamisha indahiro, maze Izaki arabasezerera bava iwe amahoro.
32Uwo munsi abagaragu be baza kumubwira ko bafukuye iriba ririmo amazi, 33aryita Sheba. Ni yo mpamvu uwo mujyi witwa Bērisheba#Bērisheba: risobanurwa ngo “iriba ry'indahiro”. kugeza n'ubu.
Abagore ba Ezawu
34Ezawu amaze imyaka mirongo ine avutse arongora abagore babiri b'Abahetikazi, ari bo Yudita umukobwa wa Bēri, na Basemati umukobwa wa Eloni. 35Abo bagore bateye agahinda Izaki na Rebeka.

Currently Selected:

Intangiriro 26: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in