Intangiriro 19
19
Ibyaha by'Abanyasodoma
1Ba bamarayika babiri#Ba … babiri: ni bamwe bari kumwe n'Uhoraho kwa Aburahamu. Reba Intang 18.1 (sob). bagera i Sodoma nimugoroba, ubwo Loti yari yicaye aho binjirira mu mujyi. Loti ababonye arahaguruka ajya kubasanganira, yikubita hasi imbere yabo yubamye. 2Arababwira ati: “Ba nyakubahwa, nimuze iwanjye mbacumbikire. Mushobora koga ibirenge mukaruhuka, maze ejo mu gitondo mugakomeza urugendo.”
Baramuhakanira bati: “Oya, turirarira hanze.”
3Ariko Loti akomeje kubinginga barabyemera bajyana iwe mu nzu. Abatekeshereza ibyokurya, abokeshereza n'imigati idasembuye barafungura.
4Batararyama, abagabo bo mu mujyi, abasore n'abasaza, mbese abagabo bose b'i Sodoma, baraza bagota inzu. 5Nuko bahamagara Loti baramubaza bati: “Abagabo baje iwawe iri joro bari hehe? Basohore tubasambanye.” 6Loti asohoka abagana afungira urugi inyuma, 7arababwira ati: “Bagenzi banjye, ntimukore iryo shyano! 8Ahubwo mureke mbazanire abakobwa banjye babiri b'amasugi, mubagenze uko mushaka. Ariko abo bagabo mubihorere kuko ari abashyitsi banjye.”
9Baramusubiza bati: “Have tubise wa munyamahanga we! Ni wowe utubwiriza ibyo tugomba gukora iwacu? Basohore tutarakugirira nabi kurusha uko twayibagirira!” Nuko bahutaza Loti, begera urugi ngo barumene. 10Ariko ba bagabo babiri basingira Loti bamusubiza mu nzu barakinga. 11Nuko bateza ubuhumyi ba bantu bose bari bagose inzu, ari abasore ari n'abasaza, ntibashobora kubona umuryango.
Loti ava muri Sodoma
12Ba bagabo babiri babaza Loti bati: “Mbese hari abandi bantu ufite ino, abahungu cyangwa abakobwa, cyangwa abakwe cyangwa se abandi mufitanye isano? Niba bahari, ubakure muri uyu mujyi 13kuko tugiye kuwurimbura. Abanyasodoma baregwa ubutitsa, none Uhoraho yatwohereje kurimbura uyu mujyi.”
14Loti ni ko gusohoka abwira abari bagiye kurongora abakobwa be ati: “Nimuhaguruke muhunge kuko Uhoraho agiye kurimbura uyu mujyi.” Ariko bo babigira ibikino.
15Umuseke ukebye, ba bamarayika batota Loti bati: “Nimuhaguruke bwangu, wowe n'umugore wawe n'abakobwa bawe babiri muri kumwe. Nimuhunge mutarimburanwa n'uyu mujyi!”
16Loti azaririye, baramukurura we n'umugore we n'abakobwa be babiri babajyana hanze y'umujyi, kuko Uhoraho yari yagiriye Loti impuhwe. 17Bamaze kubakura mu mujyi, umwe mu bamarayika ategeka Loti ati: “Hunga udapfa! Nturebe inyuma kandi ntugire aho uhagarara mu kibaya cyose. Hungira mu misozi utarimbuka.”
18Ariko Loti aramubwira ati: “Ko bidashoboka se nyakubahwa! 19Dore jyewe umugaragu wawe, wanyitayeho ungirira neza cyane kandi unkiza kurimbuka. Ariko ndatinya ko ntabasha kugera ku misozi icyago kitarantsinda mu nzira. 20Dore uriya mujyi mutoya uri hafi ku buryo nabasha kuwuhungiramo, uwihorere kuko ari muto cyane maze mpungireyo ndokoke.”
21Aramusubiza ati: “Nongeye kukwemerera ibyo unsabye, uriya mujyi ndawihorera. 22Ngaho ihute uhungireyo kuko nta cyo nshobora gukora utaragerayo.”
Uwo mujyi wahimbwe Sowari kubera ko Loti yavuze ko ari mutoya.#22: Mu giheburayi Sowari bisobanurwa ngo “igitoya”, wahoze witwa Bela. Reba Intang 14.2.
Sodoma na Gomora birimbuka
23Loti yagezeyo izuba rirashe. 24Nuko Uhoraho agusha kuri Sodoma na Gomora amazuku n'umuriro bivuye mu ijuru, 25atsemba iyo mijyi n'abayituyemo bose n'ikibaya cyose, n'ibimera byaho byose. 26Umugore wa Loti arebye inyuma, ahinduka inkingi y'umunyu.
27Muri icyo gitondo#Muri icyo gitondo: cg Bukeye. Aburahamu yasubiye aho yavuganiraga n'Uhoraho, 28yerekeza amaso i Sodoma n'i Gomora no ku kibaya hose, abona hacucumuka umwotsi mwinshi cyane.
29Igihe Imana yarimburaga imijyi Loti yari atuyemo, yatumye arokoka ibigiriye Aburahamu.
Loti n'abakobwa be
30Loti yatinye kuguma i Sowari, azamukana n'abakobwa be babiri bajya mu misozi bibera mu buvumo. 31Umukobwa we w'impfura abwira murumuna we ati: “Dore data atangiye gusaza kandi mu gihugu cyose nta mugabo uhari ngo turyamane. 32Reka tumuhe divayi asinde, maze turyamane tumucikūre.” 33Nuko iryo joro batereka se divayi arasinda. Umukuru aryamana na we, ariko se ntiyamenya uko byagenze kubera gusinda.
34Bukeye umukuru abwira murumuna we ati: “Naraye ndyamanye na data, none iri joro twongere tumuhe divayi maze nawe uryamane na we, bityo tumucikūre.” 35Iryo joro barongera batereka se divayi arasinda, umuto na we bararyamana, na bwo se ntiyamenya uko byagenze kubera gusinda.
36Uko ni ko Loti yateye abakobwa be bombi inda. 37Umukuru abyara umuhungu amwita Mowabu#Mowabu: mu giheburayi rifitanye isano na uwa data.. Ni we sekuruza w'Abamowabu bakiriho kugeza n'ubu. 38Umuto na we abyara umuhungu amwita Benami#Benami: mu giheburayi risobanurwa ngo “uwa mwene wacu”.. Ni we sekuruza w'Abamoni na bo bakiriho kugeza n'ubu.
Currently Selected:
Intangiriro 19: BIR
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001