Ezekiyeli 23
23
Yeruzalemu na Samariya hihinduye indaya
1Uhoraho arambwira ati: 2“Yewe muntu, habayeho abakobwa babiri bava inda imwe. 3Mu bukumi bwabo bahindukiye indaya aho babaga mu Misiri. Bemera ko bakorakora amabere yabo bangiza ubusugi bwabo, maze bahinduka indaya. 4Umukuru yitwaga Ohola, naho umuto akitwa Oholiba. Nabarongoye bombi bambyarira abahungu n'abakobwa. Ohola ni Samariya, naho Oholiba ni we Yeruzalemu. 5Nubwo Ohola yari umugore wanjye yakomeje kuba indaya, ararikira abakunzi mu basirikari b'Abanyashūru. 6Bari abatware n'abagaba b'ingabo bambaye imyambaro y'umuhemba, bose bari abasore bafite uburanga kandi barwanira ku mafarasi. 7Ohola yari indaya y'abayobozi bakomeye bose b'Abanyashūru, akihumanyisha ibigirwamana bya buri wese yararikiraga. 8Ntiyigeze azibukira uburaya yatangiriye mu Misiri mu gihe cy'ubukumi bwe, ubwo yaryamanaga n'abagabo bakamukorakora ku mabere, maze bakamuhindura indaya. 9Ni cyo cyatumye murekera abakunzi be b'Abanyashūru yakundaga cyane. 10Abo ni bo bamwambitse ubusa, bafata abahungu n'abakobwa be bamwicisha inkota. Icyo gihano yahawe cyabaye inyigisho ku bandi bagore.#10: Ni ukwibutsa isenywa rya Samariya muri 722-721 M.K. Reba 16.37; 2 Bami 17.6; Hoz 2.5.
11“Murumuna we Oholiba yarabirebaga, nyamara kubera irari rye yarushije mukuru we kuba indaya. 12Na we yararikiye abategetsi n'abasirikari b'Abanyashūru, ari zo ngabo zambaye imyambaro irabagirana n'abarwanira ku mafarasi, bose bari abasore bafite uburanga. 13Nabonye ko na we yiyandaritse, bombi bari bahuje ingeso. 14Nyamara Oholiba we yakabije kuba indaya, ku buryo yararikiraga n'amashusho atukura y'Abanyababiloniya yari ashushanyije ku nzu. 15Ayo mashusho yari akenyeje imikandara ateze n'ingofero, kandi yose yasaga n'abagaba b'ingabo b'Abanyababiloniya kavukire, barwanira mu magare y'intambara. 16Oholiba akubise amaso ayo mashusho afatwa n'irari, yohereza intumwa muri Babiloniya. 17Nuko abo Banyababiloniya baza kumusambanya, bamaze kumwangiza arabazinukwa. 18Yariyandaritse ku mugaragaro, agaragaza ubwambure bwe maze ndamuzinukwa nk'uko nazinutswe mukuru we. 19Yakabije kwihindura indaya, ariyandarika nko mu bukumi bwe igihe yari mu Misiri. 20Yararikiye cyane abagabo bafite irari ribi nk'iry'indogobe y'ingabo, cyangwa ifarasi ifite ubushyuhe bwinshi.
21“Oholiba we, wakomeje kwiyandarika nko bukumi bwawe igihe wari mu Misiri, aho abagabo bakorakoraga amabere yawe maze bakangiza ubusugi bwawe.
Igihano cyagenewe Yeruzalemu
22None rero Oholiba, jyewe Nyagasani Uhoraho ndakubwira nti: ‘Nzaguhagurukiriza abakunzi bawe wazinutswe, nzabazana bakurwanye baturutse impande zose. 23Nzaguteza Abanyababiloniya n'Abanyakalideya bose, n'abantu b'i Pekodi n'ab'i Showa n'ab'i Kowa#Pekodi … Kowa: ni Abanyasiriya bari batuye muri Babiloniya., hamwe n'Abanyashūru bose. Nzakoranya abasore bafite uburanga, n'abatware n'abagaba b'ingabo barwanira mu magare y'intambara, n'abanyacyubahiro n'ingabo zose zirwanira ku mafarasi. 24Bazagutera ari ingabo nyinshi baturutse mu majyaruguru, bitwaje intwaro nyinshi n'amagare y'intambara, maze bakugote bikingiye ingabo zabo n'ingofero z'ibyuma. Nzabakugabiza bagucire urubanza bakurikije amategeko yabo. 25Kubera uburakari ngufitiye nzabareka bakugirire nabi, bazaguca izuru n'amatwi kandi batsembe abana bawe. Koko rero bazakwambura abahungu bawe n'abakobwa bawe maze babatwike babona. 26Bazagucuza imyambaro yawe n'ibirimbisho utamirije. 27Nzahagarika irari ryawe n'uburaya bwawe watangiriye mu Misiri, nta muntu n'umwe uzongera kurarikira kandi uzazinukwa Misiri burundu.’
28“Jyewe Nyagasani Uhoraho ndakubwira nti: ‘Ngiye kukugabiza abo wanga kandi wazinutswe. 29Bazakwanga urunuka kandi bagucuze ibyo waruhiye byose, bagusige wambaye ubusa maze uburaya bwawe bujye ku mugaragaro, ukorwe n'ikimwaro. Koko rero ubwiyandarike bwawe n'ubusambanyi bwawe ni bwo bubigukururiye. 30Bizakugendekera bityo kuko wararikiye abanyamahanga, wihumanyisha ibigirwamana byabo. 31Wakurikije imigenzereze ya mukuru wawe, ni cyo gituma igikombe namuhereyemo ari cyo nawe nzaguheramo.’ 32Jyewe Nyagasani Uhoraho ndakubwira nti:
‘Uzanywera ku gikombe#igikombe: reba Yer 25.15-17. mukuru wawe yagerewemo,
ni igikombe kinini kandi kirekire.
Abantu bazaguseka baguhe urw'amenyo,
koko kizaba ari igikombe gisendereye.
33Kizaguhindura umusinzi n'umunyamibabaro,
ni igikombe cyo kurimbuka n'ubwoba,
ni igikombe cya mukuru wawe Samariya.
34Uzakinywa ukiranguze,
uzakijanjagura n'amenyo,
ibinene byacyo bizakomeretsa amabere yawe.’
Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.
35“None rero Nyagasani Uhoraho aravuga ati: ‘Kubera ko wanyibagiwe ukantera umugongo, uzagira ingaruka z'irari ryawe n'uburaya bwawe.’ ”
Imana ishinja Samariya na Yeruzalemu
36Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, mbese ushobora gushinja Ohola na Oholiba? Ngaho bashinje ibizira biteye ishozi bakoze. 37Barasambanye kandi barica. Bayobotse ibigirwamana byabo biteye ishozi, abana babo bari baranyeguriwe babatambira ibigirwamana ho ibitambo. 38Nyamara si ibyo bakoze byonyine, bahumanyije Ingoro yanjye kandi ntibubahiriza isabato yanjye. 39Uwo munsi batambiye abana babo ibigirwamana byabo, binjiye mu Ngoro yanjye barayihumanya. Ngibyo ibyo bakoreye Ingoro yanjye. 40Byongeye kandi batumye intumwa guhamagara abantu ba kure. Bahageze mwariyuhagiye, mwisiga irangi ku maso kandi mwambara ibirimbisho. 41Hanyuma mwicara ku buriri bwiza, imbere yabwo muhashyira ameza muteguraho imibavu n'amavuta byanyeguriwe. 42Nuko humvikana urusaku rw'abantu bagashize bari baturutse mu butayu, bambika abo bagore ibikomo ku maboko n'amakamba ku mitwe. 43Nuko ndibaza nti: ‘Koko bariya bantu baracyasambana na bariya bagore basaziye mu buraya?’ 44Abagabo bahoraga basanga izo ndaya, ari na ko basangaga Ohola na Oholiba, abo bagore biyandaritse. 45Nyamara abantu b'intungane bazahana abo bagore, babaziza ko ari abasambanyi n'abicanyi.
46“None rero jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti: ‘Abo bagore nimubagabize agatsiko k'abantu babatere ubwoba, kandi babasahure umutungo wabo. 47Ako gatsiko kabatere amabuye, kabicishe inkota bo n'abana babo kandi batwike amazu yabo. 48Bityo nzatsemba ubwiyandarike muri icyo gihugu, maze bibere abagore bose inyigisho birinde gukurikiza imigenzereze y'izo ndaya zombi. 49Namwe Ohola na Oholiba, nzabahanira ubwiyandarike bwanyu n'icyaha cyanyu cyo gusenga ibigirwamana. Ni bwo muzamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho.’ ”
Currently Selected:
Ezekiyeli 23: BIR
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001