Esiteri 10
10
Umwanzuro
1Umwami Ahashuwerusi ategeka ko abatuye mu birwa n'abatuye mu bihugu bagomba gusora. 2Ibikorwa by'umwami byose bikomeye n'ububasha bwe, hamwe n'ubuhangange bwa Moridekayi n'uburyo umwami yamushyize mu rwego ruhanitse, byose byanditswe mu gitabo cy'amateka y'ibyo ku ngoma#igitabo … ngoma: reba 2.23 (sob). z'abami b'u Bumedi n'u Buperesi. 3Koko rero Umuyahudi Moridekayi yabaye uwa kabiri ku Mwami Ahashuwerusi. Abayahudi bene wabo baramwubahaga kandi bakamukunda. Yabashakiraga ibyiza kandi agaharanira ko bagira amahoro.
Currently Selected:
Esiteri 10: BIR
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001