YouVersion Logo
Search Icon

Umubwiriza 11

11
Kugira ubushishozi
1Ujye ushora imari yawe mu bucuruzi bwa kure, umunsi umwe izakungukira. 2Ujye ushora kandi imari yawe mu mishinga inyuranye, kuko kuri iyi si utazi aho ibyago bitera biturutse. 3Koko rero iyo ibicu birese imvura iragwa, n'uruhande igiti kiguyemo ni ho kiguma. 4Nutegereza ibihe byiza ngo ugire icyo ukora, ntuzabiba cyangwa ngo usarure. 5Uko utazi inzira y'umuyaga, ni na ko utazi uko umwana yirema mu nda ya nyina, cyangwa ngo usobanukirwe ibikorwa by'Imana, Umuremyi wa byose. 6Ujye ukora buri gihe utaruhuka, kuko utazi umurimo uzakugirira akamaro uwo ari wo.
7Umunsi wuje umucyo uranezeza, ugasanga kubaho bishimishije. 8Umuntu narama bijye bimushimisha, nyamara ajye yibuka ko iminsi mibi izaba myinshi kandi ajye azirikana ko ibizakurikiraho ari ubusa.
Kwinezeza ukiri muto
9Wa musore we, inezeze mu busore bwawe, ishimishe mu minsi y'ubuto bwawe. Icyo wifuza n'ikikunyuze cyose ugikore, nyamara ujye uzirikana ko muri byose Imana izagucira urubanza. 10Ujye wirinda icyagushavuza n'icyagutera uburwayi, kuko ubusore n'imbaraga ari ubusa.

Currently Selected:

Umubwiriza 11: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in