YouVersion Logo
Search Icon

1 Abanyakorinti 4

4
Intumwa za Kristo
1Abantu bajye badufata nk'abagaragu ba Kristo, bashinzwe amabanga y'Imana. 2Icya ngombwa ku muntu washinzwe umurimo ni ukuba indahemuka. 3Jye nta cyo bimbwiye munciriye urubanza, cyangwa se nduciriwe n'urukiko rusanzwe. Jyewe ubwanjye nta rubanza nicira. 4Mu by'ukuri nta cyo umutima wanjye unshinja, nyamara si byo byemeza ko ndi intungane, ahubwo ni Nyagasani wenyine uncira urubanza. 5Ni cyo gituma mutagomba kugira uwo mucira urubanza igihe kitaragera. Mutegereze ko Nyagasani azaza agashyira ahabona ibihishwe mu mwijima, kandi akagaragaza ibyo abantu bibwira. Ubwo ni bwo Imana izaha umuntu wese ishimwe rimukwiriye.
6Bavandimwe, ibyo nivuzeho ubwanjye n'ibyo navuze kuri Apolo, nabivugaga ari mwe mbigirira kugira ngo mukurikize urugero rwacu, mumenye icyo iri jambo rivuga ngo: “Ntimukarenge ku Byanditswe”. Nuko ntimukirate mubogamira ku ruhande rw'umwe ngo murwanye undi. 7Ese koko ni nde wakurutishije abandi? Ese hari icyo ufite utahawe n'Imana? Niba kandi waragihawe kuki wirata nk'aho utagihawe?
8Ubu ga mumaze kurengwa! Mumaze kuba abakungu! Erega mubaye nk'abami twe tutabirimo! Icyampa ngo mube abami koko kugira ngo natwe twimikanwe namwe! 9Twebwe Intumwa za Kristo nsanga Imana yaradushyize mu mwanya w'inyuma, dusa n'abaciriwe urwo gupfa. Twashyizwe ku karubanda#ku karubanda: icyo gihe ababaga bacumuye ku Banyaroma babaciraga urwo gupfa, bakabateza inyamaswa mu kibuga cy'imikino, imbaga y'abantu yahururiye kubarora. dushungerwa n'ab'isi, imbere y'abamarayika n'abantu. 10Twebwe turi abapfu kubera Kristo, naho mwe muri we mwifata nk'abanyabwenge. Twebwe turi abanyantegenke naho mwe muri abanyambaraga. Mwebwe murubahwa naho twebwe tugasuzugurwa. 11Kugeza n'ubu turasonza tukagira inyota, twambara ubusa tukagirirwa nabi kandi tuzerera hose, 12tukaruha dukoresha amaboko yacu. Baradutuka tukabasabira umugisha, baradutoteza tukihangana, 13baradusebya tukabavugisha neza. Kugeza n'ubu baduhinduye nk'icyavu cy'iyi si, mbese batugize nk'ibishingwe bose bajugunye.
14Ibyo simbyandikira kubakoza isoni, ahubwo ni ukubaburira nk'abana banjye nkunda. 15Nubwo muri Kristo mwagira ababarera ibihumbi icumi uwababyaye ni umwe, ni jye wababereye so muri Kristo kubera Ubutumwa bwiza nabagejejeho. 16Ndabinginze rero nimukurikize urugero nabahaye. 17Ni cyo gituma mbatumyeho Timoteyo, umwana wanjye nkunda kandi w'indahemuka kuri Nyagasani. Azabibutsa imibereho yanjye nkesha Kristo, nk'uko mbyigisha aho njya hose mu matorero yose.
18Bamwe muri mwe bibwiye yuko ntazagaruka kubasura bibatera ubwirasi. 19Nyamara Nyagasani nabishaka nzaza iwanyu vuba. Ubwo ni bwo nzirebera ububasha abo birasi bafite atari ukumva amagambo yabo gusa, 20kuko ubwami bw'Imana atari amagambo gusa, ahubwo bufite ububasha. 21Mbese icyo mwifuza ni iki? Ese ni uko naza iwanyu nzanye inkoni yo kubahana, cyangwa se ko naza mfite umutima w'urukundo n'ubugwaneza?

Currently Selected:

1 Abanyakorinti 4: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in