Imigani 8
8
Bwenge arahamagara
1Nimwumve Bwenge#Bwenge: muri iki gice ubwenge bukoreshwa nk'izina bwite. Bisa nk'aho ubwenge ari umufasha w'Imana Rurema. arahamagara,
Nyir'ubuhanga aranguruye ijwi!
2Ahagaze hejuru y'umusozi hafi y'inzira,
yitegeye amayirabiri.
3Ahagaze hafi y'amarembo y'umurwa,
arahamagarira ku marembo yawo ati:
4“Ni mwebwe bantu mpamagara,
bene muntu nimwe mbwira!
5Mwa banyabwengebuke mwe, nimwige gushishoza,
mwa bapfapfa mwe, nimwige gushyira mu gaciro.
6Icyo ngiye kubabwira ni ingirakamaro,
amagambo mbabwira yuje ukuri.
7Koko rero amagambo mvuga ni ukuri,
nzirana n'ibinyoma.
8Amagambo yose mvuga aratunganye,
ntarangwamo uburyarya n'ibinyoma.
9Yose ni amanyakuri ku bashaka kuyumva,
arasobanutse ku bafite ubushishozi.
10Nimuhitemo inama mbagira kuruta ifeza,
nimuhitemo ubushishozi kuruta izahabu yatunganyijwe.
11Koko ubwenge buruta amasaro y'agaciro,
ntagihwanyije agaciro na bwo.
Icyivugo cya Bwenge
12“Jyewe Bwenge ntuye mu bwitonzi,
nashyikiriye ubuhanga butuma nshishoza.
13Kwanga ikibi ni ko kubaha Uhoraho,
nanga urunuka ubwirasi n'agasuzuguro,
nanga imigenzereze mibi n'imvugo ibeshya.
14Ni jye utanga inama n'ubushishozi,
ni jye Nyir'ubuhanga n'ububasha.
15Ni jye ushoboza abami gutegeka,
nshoboza abacamanza guca imanza zitabera.
16Ibikomangoma ni jye ubiha gutegeka,
abanyacyubahiro na bo ni jye babikesha,
abacamanza b'intabera na bo ni uko.
17Jyewe abankunda ni bo nkunda,
abanshakashaka barambona.
18Ubukungu n'icyubahiro ni jye ubitanga,
ubukungu buhoraho n'umutekano n'uburumbuke ni ibyanjye.
19Impano inkomokaho iruta izahabu itunganyijwe,
inyungu inturutseho iruta ifeza y'indobanure.
20Imigenzereze yanjye ni ubutungane,
inzira zanjye ni iz'ubutabera.
21Abankunda ndabakungahaza,
ibigega byabo mbyuzuza ubukungu.
22Uhoraho yandemye mbere na mbere,
yandemye mbere y'ibindi biremwa byose.
23Natoranyijwe kuva kera kose,
natoranyijwe isi itararemwa.
24Inyanja zitarabaho nari naravutse,
amasōko atarabaho nari ndiho.
25Imisozi itararemwa nari naravutse,
udusozi tutarabaho nari naravutse,
26Uhoraho atararema isi nari naravutse,
atararema ibiyiriho nari naravutse.
27Igihe yahangaga ijuru nari mpari,
nari kumwe na we ashyiraho ikirere hejuru y'inyanja.
28Igihe yarundaga ibicu nari mpari,
igihe yazamuraga amasōko ikuzimu nari mpari.
29Igihe yashingaga imbibi z'inyanja ngo amazi atarenga inkombe,
igihe yashyiragaho imfatiro z'isi nari mpari.
30Jyewe Bwenge nari kumwe na we mufasha imirimo,
namushimishaga uko bwije n'uko bukeye,
nakiniraga imbere ye igihe cyose.
31Nakiniraga ku isi ye nisanzuye,
bityo nanezezwaga no kubana n'abantu.
Hahirwa utega amatwi Bwenge
32“Bana banjye, ngaho nimutege amatwi,
hahirwa abakurikiza imigenzereze yanjye.
33Nimwumve imiburo yanjye maze muce akenge,
iyo miburo ntimukayisuzugure.
34Hahirwa umuntu untega amatwi,
uwo arahirwa kuko ahora iwanjye,
ahora imbere y'inzu yanjye antegereje.
35Koko umbonye aba abonye ubugingo,
bityo aba abaye umutoni w'Uhoraho.
36Nyamara abantuka bo barihemukira,
abanyanga bose baba bashaka urupfu.”
Currently Selected:
Imigani 8: BIRD
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001