YouVersion Logo
Search Icon

Luka 13

13
Ukwihana ni ngombwa
1Muri icyo gihe abantu bamwe baraza, babwira Yezu ko Pilato yicishije Abanyagalileya batambaga ibitambo, amaraso yabo akivanga n'ay'ibitambo byabo. 2Yezu arababaza ati: “Mutekereza ko abo Banyagalileya bishwe bene ako kageni, ari uko bari abanyabyaha kurusha abandi Banyagalileya bose? 3Ntabwo ari byo rwose, ahubwo ndababwira ko namwe nimutihana, mwese muzashira nka bo. 4Cyangwa ba bantu cumi n'umunani bagwiriwe n'umunara w'i Silowa bagapfa, mutekereza ko bari baragize nabi kurusha abandi baturage b'i Yeruzalemu? 5Ntabwo ari byo rwose, ahubwo ndababwira ko namwe nimutihana, mwese muzashira nka bo.”
Umugani w'igiti cy'umutini kitera
6Nuko Yezu abacira uyu mugani ati: “Habayeho umuntu wari ufite umutini watewe hagati mu biti by'imizabibu. Aza kuwusoromaho imbuto araheba. 7Abwira uwakoraga muri iyo mizabibu ati: ‘Dore maze imyaka itatu nza gusoroma imbuto kuri uyu mutini ngaheba. Ngaho wuteme! Kuki wakomeza kunyonkera ubutaka?’ 8Undi aramusubiza ati: ‘Databuja, ube uwuretse nywuhingire impande zose maze nywufumbire. 9Ahari ubutaha wazera imbuto, nutera uzawuteme.’ ”
Yezu akiza umugore w'ikimuga ku isabato
10Igihe kimwe ku isabato, Yezu yigishirizaga muri rumwe mu nsengero z'Abayahudi, 11abona umugore wari umaranye imyaka cumi n'umunani ubumuga yatejwe n'ingabo ya Satani, bwari bwaramuhetamishije ntabashe kunamuka na gato. 12Yezu amubonye aramuhamagara, aramubwira ati: “Mugore, dore ubumuga bwawe urabukize.” 13Nuko amurambikaho ibiganza. Uwo mwanya arunamuka atangira gusingiza Imana.
14Umuyobozi w'urusengero arakazwa n'uko Yezu akijije umuntu ku isabato, ni ko kubwira rubanda ati: “Hariho iminsi itandatu igenewe imirimo, mube ari yo mujya muzaho babakize indwara, mureke kuza ku isabato.”
15Nyagasani Yezu aramusubiza ati: “Mwa ndyarya mwe, mbese buri wese muri mwe ntavana ikimasa cyangwa indogobe ye mu kirāro ku isabato, ngo ayijyane kuyuhira? 16None uyu mugore dore imyaka ibaye cumi n'umunani aboshywe na Satani, kandi ari mwene Aburahamu, mbese ntibyari ngombwa ko abohorwa iyo ngoyi ku munsi w'isabato?” 17Yezu amaze kuvuga atyo abamurwanyaga bose bakorwa n'isoni, ariko rubanda rwose bari aho bishimira ibintu byose by'agahebuzo yakoraga.
Ikigereranyo cy'akabuto kitwa Sinapi
(Mt 13.31-33; Mk 4.30-32)
18Yezu arababaza ati: “Ubwami bw'Imana bumeze bute? Nabugereranya n'iki? 19Bumeze nk'akabuto kitwa sinapi umuntu yateye mu murima we, kakamera kagakura, kakangana n'igiti, inyoni zikaza zikarika mu mashami yacyo.”
Ikigereranyo cy'umusemburo
(Mt 13.33)
20Yezu yongera kuvuga ati: “Ubwami bw'Imana nabugereranya n'iki? 21Bumeze nk'umusemburo umugore yafashe, akawuvanga n'ibyibo bitatu by'ifu kugeza ubwo yose itutumbye.”
Irembo rifunganye
(Mt 7.13-14,21-23)
22Nuko Yezu akomeza urugendo agana i Yeruzalemu, anyura mu mijyi no mu byaro yigisha. 23Umuntu umwe aramubaza ati: “Mwigisha, ese ni bake bazakizwa?”
Yezu aramubwira ati 24“Muharanire kwinjira mu irembo rifunganye! Reka nkubwire, benshi bazashaka uko binjira ariko ntibazabishobora. 25Nyir'urugo nagaruka agakinga urugi, muzasigara hanze mutangire gukomanga muvuga muti: ‘Nyagasani, nimudukingurire!’ Na we abasubize ati ‘Simbazi, sinzi n'aho muturuka.’ 26Ni bwo muzavuga muti: ‘Twasangiraga nawe ukigishiriza mu mayira y'iwacu.’ 27Na bwo azababwira ati: ‘Simbazi, sinzi n'aho muturuka. Mwa nkozi z'ibibi mwe, nimumve imbere mwese!’ 28Ubwo ni bwo muzarira mugahekenya amenyo, mubonye Aburahamu na Izaki na Yakobo n'abahanuzi bose bari mu bwami bw'Imana, naho mwe mwajugunywe hanze. 29Abantu bazaturuka iburasirazuba n'iburengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo, basangirire mu bwami bw'Imana. 30Bityo bamwe mu b'inyuma bazaba ab'imbere, na bamwe mu b'imbere bazaba ab'inyuma.”
Yezu aterwa agahinda n'ibya Yeruzalemu
(Mt 23.37-39)
31Ako kanya bamwe mu Bafarizayi baramubwira bati: “Va hano ugende kuko Herodi ashaka kukwica.” 32Arabasubiza ati: “Nimugende mumbwirire iyo ndyarya ko navuze nti ‘Dore uyu munsi n'ejo ndamenesha ingabo za Satani, kandi ndakiza abarwayi. Ejobundi nzaba ndangije.’ 33Nubwo bimeze bityo, ni ngombwa ko nkomeza urugendo rwanjye uyu munsi n'ejo n'ejobundi, kuko bidashoboka ko umuhanuzi agwa ahandi hatari i Yeruzalemu.
34“Yeruzalemu! Yeruzalemu! Wica abahanuzi kandi ukicisha amabuye abagutumweho! Ni kangahe nashatse gukorakoranya abana bawe nk'uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa, ariko ntimunkundire! 35Dore iwanyu hagiye gusigara ari itongo! Reka mbabwire: ntimuzongera kumbona kugeza igihe muzavuga muti: ‘Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!’ ”

Currently Selected:

Luka 13: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in