Intangiriro 18
18
Aburahamu na Sara bakira abashyitsi
1Uhoraho abonekera Aburahamu hafi y'ibiti by'inganzamarumbu bya Mamure. Aburahamu yari yicaye ku muryango w'ihema rye kubera izuba ryinshi. 2Akebutse abona abagabo batatu#abagabo batatu: ni Uhoraho n'abamarayika babiri. Reba Intang 19.1; Heb 13.2. bahagaze hafi aho, arahaguruka yiruka ajya kubasanganira, abikubita imbere 3aravuga ati: “Nyakubahwa, ndi umugaragu wawe, ndagusabye ngo we gutambuka utageze iwanjye. 4Nibazane amazi mwoge ibirenge, muruhukire munsi y'iki giti, 5nanjye ngiye kubazanira amazimano mufungure mubone gukomeza urugendo, ntimwanyura iwanjye ngo mugendere aho!”
Baramubwira bati: “Turabyemeye.”
6Aburahamu yihutira mu ihema rye, asanga Sara aramubwira ati: “Gira vuba ufate ifu nyinshi kandi nziza, ubakorere imigati.” 7Hanyuma Aburahamu yirukira mu nka, atoranyamo ikimasa cyiza cy'umushishe agiha umugaragu we, na we yihutira kukibaga. 8Inyama zimaze gushya Aburahamu azizanira abashyitsi, hamwe n'amata y'ikivuguto n'ay'inshyushyu, maze we ahagarara hafi yabo munsi y'igiti igihe bafungura.
9Nuko baramubaza bati: “Umugore wawe Sara ari he?”
Arasubiza ati: “Ari mu ihema.”
10Umwe muri bo aravuga ati: “Undi mwaka iki gihe nzagaruka iwawe, kandi umugore wawe Sara azaba yarabyaye umwana w'umuhungu.” Ubwo Sara yarumvaga kuko yari inyuma ya Aburahamu mu muryango w'ihema.
11Aburahamu na Sara bari bashaje bageze mu zabukuru, kandi Sara yari yaracuze. 12Nuko asekera mu mutima yibwira ati: “Ko maze gukecura n'umutware wanjye akaba ashaje cyane, uwo munezero nawukura he?”
13Uhoraho abaza Aburahamu ati: “Sara ashekejwe n'iki? Kuki atemera ko azabyara ashaje? 14Mbese hari ikintu cyananira? Undi mwaka iki gihe nzagaruka iwawe, kandi Sara azaba yarabyaye umwana w'umuhungu.”
15Sara agira ubwoba maze arahakana ati: “Sinigeze nseka!”
Uhoraho ati: “Nyamara wasetse!”
Aburahamu asabira Abanyasodoma
16Nuko ba bagabo barahaguruka bakomeza urugendo berekeza i Sodoma, Aburahamu arabaherekeza. 17Uhoraho aribwira ati: “Sinahisha Aburahamu icyo ngiye gukora. 18Dore Aburahamu azakomokwaho n'ubwoko bukomeye, kandi amahanga yose yo ku isi ni we azaherwamo umugisha. 19Namutoranyirije kugira ngo azategeke abahungu be n'abazamukomokaho kunyumvira, no kuba intungane no gukurikiza ubutabera. Nibabigenza batyo nzamusohoreza ibyo namusezeraniye.”
20Maze Uhoraho abwira Aburahamu ati: “Abatuye i Sodoma n'i Gomora baregwa ubutitsa ko ibyaha byabo byarenze ihaniro! 21None ngiyeyo ndebe niba ibyo baregwa ari byo, cyangwa ko bidafite ishingiro.”
22Babiri muri abo bagabo bakomeza kugenda berekeje i Sodoma, naho Uhoraho asigarana na Aburahamu. 23Aburahamu aramubaza ati: “Mbese warimburana intungane n'abagome? 24Habaye hari intungane mirongo itanu mu mujyi wa Sodoma, mbese wawurimbura? Mbese ntiwawugirira imbabazi kubera izo ntungane mirongo itanu? 25Ntibikabeho ngo wicane intungane n'abagome! Ntibikabeho ngo ucire intungane urw'abagome! Uri umucamanza w'isi yose ntiwarenganya.”
26Uhoraho aramusubiza ati: “Ninsanga mu mujyi wa Sodoma hari intungane mirongo itanu, nzawugirira imbabazi kubera izo ntungane mirongo itanu.”
27Aburahamu arongera ati: “Nyagasani mpangaye kuvugana nawe nubwo ndi umukungugu n'ivu. 28Mbese ku ntungane mirongo itanu nihaburamo eshanu, uzarimbura umujyi wose kubera abantu batanu babuze?”
Uhoraho aramusubiza ati: “Nimpasanga intungane mirongo ine n'eshanu, sinzawurimbura.”
29Aburahamu arongera ati: “None se nihabonekamo mirongo ine?”
Uhoraho aramusubiza ati: “Sinzawurimbura kubera intungane mirongo ine.”
30Aburahamu arongera ati: “Nyagasani ntundakarire nongere nkubaze. Bizagenda bite nihaboneka mirongo itatu?”
Uhoraho aramusubiza ati: “Sinzawurimbura nimpasanga intungane mirongo itatu.”
31Aburahamu arakomeza ati: “Nyagasani nongeye guhangara kukubaza: none se habonetse makumyabiri?”
Uhoraho aramusubiza ati: “Sinzawurimbura kubera intungane makumyabiri.”
32Aburahamu arongera ati: “Nyagasani ntundakarire ureke mvuge rimwe gusa. Bizagenda bite nihaboneka icumi gusa?”
Uhoraho aramusubiza ati: “Sinzawurimbura kubera intungane icumi.”
33Uhoraho amaze kuvugana na we akomeza urugendo, Aburahamu we arataha.
Currently Selected:
Intangiriro 18: BIRD
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001