YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 12

12
Uhoraho ategeka Aburamu kwimukira muri Kanāni
1Uhoraho abwira Aburamu ati: “Va mu gihugu cyanyu, usige bene wanyu n'inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.
2Abagukomokaho nzabagira ubwoko bukomeye,
nawe nzaguha umugisha.
Nzakugira ikirangirire,
uzahesha abandi umugisha.
3Abazagusabira umugisha nzabaha umugisha,
abazakuvuma nzabavuma.
Amahanga yose azaguherwamo umugisha.”
4-5Aburamu yimutse i Harani nk'uko Uhoraho yari yabimutegetse, ajyana n'umuhungu wabo Loti. Yajyanye n'umugore we Sarayi na Loti n'abagaragu bose yari ahatse i Harani, hamwe n'ibintu byose bari batunze. Baragenda bagera mu gihugu cya Kanāni. Icyo gihe Aburamu yari amaze imyaka mirongo irindwi n'itanu avutse.
6Aburamu yanyuze muri icyo gihugu agera mu mujyi wa Shekemu, ku giti cy'inganzamarumbu cya More. Icyo gihe Abanyakanāni bari bagituye muri icyo gihugu. 7Uhoraho abonekera Aburamu aramubwira ati: “Iki gihugu nzagiha urubyaro rwawe.” Aho hantu Aburamu ahubakira urutambiro Uhoraho wamubonekeye.
8Akomeza urugendo agera ku musozi w'iburasirazuba bw'i Beteli. Nuko ashinga amahema mu ruhande rw'iburasirazuba bw'i Beteli, ahagana iburengerazuba bwa Ayi. Aho na ho ahubakira Uhoraho urutambiro aramwambaza. 9Hanyuma Aburamu akomeza kugenda yimuka agana mu majyepfo ya Kanāni.
Aburamu mu Misiri
10Muri Kanāni haza gutera inzara irabiyogoza, maze Aburamu asuhukira mu Misiri. 11Bagiye kugerayo Aburamu abwira umugore we Sarayi ati: “Dore ufite igikundiro, 12Abanyamisiri nibakubona bazagira ishyari ko ndi umugabo wawe, banyice maze bakwitungire. 13None rero ujye uvuga ko uri mushiki wanjye, bityo ntibazanyica kubera wowe, ahubwo bazamfata neza.”
14Nuko Aburamu ageze mu Misiri, Abanyamisiri babona umugore we ari mwiza cyane. 15Ibyegera by'umwami wa Misiri bimubonye bijya kumuratira umwami, hanyuma Sarayi ajyanwa ibwami. 16Aburamu afatwa neza kubera umugore we, agabana inka n'intama n'ihene n'indogobe n'ingamiya, n'abagaragu n'abaja. 17Ariko Uhoraho ateza umwami wa Misiri n'urugo rwe indwara z'ibyorezo abahora Sarayi, umugore wa Aburamu. 18Umwami ni ko gutumiza Aburamu aramubaza ati: “Ibyo wankoreye ni ibiki? Kuki utambwiye ko ari umugore wawe? 19Kuki wambwiye ko ari mushiki wawe bigatuma mugira umugore? Nguyu umugore wawe musubirane umvire aha!” 20Nuko umwami ategeka abantu be ngo basezerere Aburamu n'umugore we, n'ibyo yari atunze byose.

Currently Selected:

Intangiriro 12: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in