YouVersion Logo
Search Icon

2 Abamakabe 15

15
Nikanori yanga kubahiriza isabato
1Nikanori amenya ko Yuda n'abantu be bari mu karere ka Samariya, yiyemeza kubatera ku munsi w'isabato nta cyo yishisha. 2Nuko Abayahudi yari yahatiye gukurikira ingabo ze baramubwira bati: “Sigaho kujya gutsemba abo bantu ukoresheje ubugome n'ubunyamaswa! Ahubwo wubahirize umunsi Imana yahaye icyubahiro kidasanzwe igihe yawutoranyaga mu yindi yose, kandi ujye wibuka ko Imana ireba byose!” 3Nuko uwo mugome gica arabaza ati: “Mbese mu ijuru haba hari umutegetsi washyizeho itegeko ryo kubahiriza isabato?”
4Abayahudi baramusubiza bati: “Yee. Umutegetsi wo mu ijuru ni Nyagasani muzima, wategetse ubwe kubahiriza umunsi wa karindwi.”
5Nikanori arabasubiza ati: “Nanjye rero ndi umutegetsi ku isi: ntegetse ko mufata intwaro, mukubahiriza itegeko ry'umwami.” Nyamara ntiyashoboye gusohoza uwo mugambi we mubisha.
Yuda ashishikaza bagenzi be
6Nikanori wari wuzuye ubwirasi, yirataga avuga ko azubaka urwibutso rw'ugutsinda kwe akoresheje intwaro azaba yanyaze Yuda na bagenzi be. 7Ariko Yuda Makabe yari afite icyizere kidasubirwaho, yari yizeye neza ko Nyagasani azamugoboka. 8Ni yo mpamvu yashishikarizaga abantu be kudatinya igitero cy'abanyamahanga. Bagombaga kwibuka ibihe byose Imana yagiye ibagoboka kandi bakagira icyizere ko Nyirububasha azabaha gutsinda. 9Nuko Yuda abakomeza abasomera amagambo yanditswe mu Mategeko ya Musa no mu bitabo by'Abahanuzi. Yabibukije kandi intambara barwanye bagatsinda, bityo bongera kugira ubutwari. 10Yuda amaze kubagaruramo ubutwari, abibumvisha abagaragariza ubuhemu bw'abo banyamahanga batubahirizaga amasezerano yabo.
11Uko ni ko Yuda yashishikaje abantu be, atishingikirije ku mutekano bakesha ingabo cyangwa amacumu, ahubwo bakesha imbaraga zikomoka ku magambo ye yo kwizerwa.
Hanyuma abarotorera inzozi zitanga icyizere, zituma bose banezerwa. 12Dore ibyo Yuda yari yabonye muri izo nzozi: yabonye Oniyasi wahoze ari Umutambyi mukuru akaba n'umuntu w'imico myiza, urangwa no kwicisha bugufi kandi agakundwa n'abantu, akagira imvugo yuzuye ubushishozi, yaratojwe kuva akivuka gukora ibiboneye kandi bitunganye. Icyo gihe Oniyasi yari yerekeje amaboko hejuru asabira Abayahudi bose. 13Yuda yari yabonye kandi umuntu ufite imvi, ukwiye igitinyiro kandi ukomeye, bigaragazwa n'ububasha bukomeye yari afite. 14Oniyasi yaravugaga ati: “Uyu ni Yeremiya umuhanuzi w'Imana kandi udukunda twebwe abavandimwe be, usabira cyane ubwoko bwe ndetse na Yeruzalemu umujyi weguriwe Imana.” 15Hanyuma Yeremiya arambura ukuboko kw'iburyo, ahereza Yuda inkota y'izahabu amubwira ati: 16“Iyi nkota nziranenge ni impano uhawe n'Imana. Yakire kandi izagufasha gutsemba abanzi bawe.”
Urupfu rwa Nikanori
(1 Mak 7.39-50)
17Amagambo meza ya Yuda yatumye ingabo ze zigira ubutwari kandi ashishikariza abasore kurwana nk'abagabo. Koko rero Yeruzalemu n'idini yabo n'Ingoro byari mu kaga. Ni yo mpamvu Abayahudi basanze atari ngombwa gushinga inkambi, ahubwo bahitamo gutera umwanzi bagahangana na we, bakamutsinda bakoresheje imbaraga zabo zose. 18Icyari kibateye impungenge cyane cyane si icyagwirira abagore babo cyangwa abana babo, cyangwa abavandimwe babo cyangwa ababyeyi babo, ahubwo bari batewe impungenge n'Ingoro nziranenge. 19Naho abari basigaye i Yeruzalemu bari bababaye cyane, bazirikana intambara igiye gutsemba abatuye mu cyaro.
20Icyo gihe abantu bose bari bategereje uko biza kugenda. Ingabo z'abanzi zari zakoranye ziteguye urugamba, abarwanira ku mafarasi bari ku mpembe zombi, naho inzovu zashyizwe mu birindiro by'ingenzi. 21Yuda Makabe yitegereza ubwinshi bw'icyo gitero, n'intwaro zabo z'amoko yose n'inzovu zari zarubiye. Nuko arambura amaboko ayerekeje hejuru, maze atakambira Nyagasani we ushobora gukora ibitangaza. Yari azi neza ko gutsinda bidaturuka ku mbaraga z'intwaro, ahubwo ko bituruka ku cyemezo cy'Imana yo ibiha ababikwiye. 22Nuko Yuda arasenga ati: “Nyagasani, ku ngoma ya Hezekiya umwami w'u Buyuda, ni wowe wohereje umumarayika maze yica abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu mu ngabo za Senakeribu. 23N'ubu rero Nyagasani nyir'ijuru, wohereze umumarayika mwiza atujye imbere, kugira ngo akangaranye ingabo z'abanzi. 24Utugoboke ukoresheje ububasha bwawe, maze uhane abatinyutse kugutuka kandi bazanywe no gutera abantu wiyeguriye.” Uko ni ko Yuda yashoje isengesho rye.
25Mu gihe ingabo za Nikanori zagendaga zisatira, zivuza impanda kandi ziririmba indirimbo z'intambara, 26Yuda n'abantu be bajya kurwanya abo banzi, batakambira Imana kugira ngo ibagoboke. 27Muri uko gusakirana kandi ari na ko batakambira Imana babikuye ku mutima, Abayahudi bica abantu bagera ku bihumbi mirongo itatu na bitanu mu ngabo z'abanzi. Nuko uko kwigaragaza k'ububasha bw'Imana gutuma basābwa n'ibyishimo.
28Intambara irangiye, ubwo Abayahudi bari bavuye ku rugamba bishimye babona umurambo wa Nikanori agifite intwaro ze. 29Ibyo bituma basakabaka bishimye, maze bose bashimira Nyagasani mu rurimi rwa ba sekuruza. 30Yuda wahoraga abimburira abandi kurwanirira bene wabo atizigamye, akaba atarigeze ahwema gukunda ubwoko bwe kuva akiri muto, ategeka ko baca umutwe wa Nikanori ndetse n'ukuboko kwe kw'iburyo, bakabijyana i Yeruzalemu. 31Yuda na we ajyayo, ahamagaza abaturage baza mu Ngoro, ashyira abatambyi imbere y'urutambiro, hanyuma yohereza abajya kuzana abarindaga ikigo ntamenwa. 32Nuko abereka igihanga cya wa mugome Nikanori, n'ukuboko yaramburanye ubwirasi atuka Imana, akwerekeje ku Ngoro ya Nyirububasha. 33Nuko ategeka ko baca ururimi rw'uwo mugome, bakarucagagura maze bakarujugunyira ibisiga. Naho ukuboko kwa Nikanori akumanika ahateganye n'Ingoro, kugira ngo yerekane icyo ubusazi bwe bwamukururiye. 34Nuko abari aho bose berekeza amaso hejuru, maze bashimira Nyagasani nyir'ikuzo bavuga bati: “Nihasingizwe Uwarinze Ingoro nziranenge ntihumanywe!” 35Yuda amanika igihanga cya Nikanori ku rukuta rw'ikigo ntamenwa, kugira ngo bibere bose ikimenyetso cy'ukuri kandi kigaragara, cyerekana uko Nyagasani yagobotse ubwoko bwe. 36Nuko bemeza bose hamwe bakoresheje itora, ko uwo munsi utagomba kwibagirana na rimwe. Bagombaga kujya bawizihiza buri mwaka ku munsi ubanziriza uwa Moridekayi,#umunsi wa Moridekayi: ni umunsi mukuru wa “Purimu”. Reba Est 9.17-22,31; 1 Mak 7.49. ni ukuvuga ku itariki ya cumi n'eshatu z'ukwezi kwa cumi n'abiri, ari ko kwitwa Adari mu kinyarameya.
Umwanzuro w'umwanditsi
37Nguko uko ibya Nikanori byagenze. Kuva icyo gihe umujyi wa Yeruzalemu wagumye mu maboko y'Abayahudi, akaba ari na yo mpamvu inkuru yanjye nyirangirije aha. 38Niba rero iyi nkuru yaranditswe neza ikaba inashimishije, ubwo nageze ku ntego yanjye. Niba kandi idatunganye ikaba nta n'agaciro kanini ifite, na bwo nagerageje gukora uko nshoboye. 39Icyakora nk'uko mubizi, si byiza kunywa divayi y'indakamirwa cyangwa ngo unywe amazi yonyine, ahubwo divayi ifunguye ni ikinyobwa cyiza kandi gishimishije. Ni muri ubwo buryo inkuru yanditse neza ishimisha abayumva n'abayisoma. Aya magambo ni yo ndangirijeho.

Currently Selected:

2 Abamakabe 15: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in