2 Amateka 16
16
Asa arwana na Bāsha umwami wa Isiraheli
(1 Bami 15.16-22)
1Mu mwaka wa mirongo itatu n'itandatu Asa ari ku ngoma, Bāsha umwami wa Isiraheli atera u Buyuda. Nuko asana umujyi: wa Rama arawukomeza, kugira ngo yimire abinjira n'abasohoka mu gihugu cya Asa umwami w'u Buyuda. 2Asa ajyana ku ifeza no ku izahabu byari bisigaye mu mutungo w'Ingoro y'Uhoraho no mu mutungo w'ibwami, abyoherereza Benihadadi umwami wa Siriya i Damasi. Amutumaho ati: 3“Reka tugirane amasezerano nk'uko so na data bayagiranye. Dore nkoherereje ifeza n'izahabu. Ngaho sesa amasezerano wagiranye na Bāsha umwami wa Isiraheli, kugira ngo avane ingabo ze ku butaka bwanjye.” 4Benihadadi yumvikana na Asa, yohereza abatware b'ingabo ze batera imijyi ya Isiraheli. Batsinda umujyi: wa Iyoni n'uwa Dani n'uwa Abeli-Beti-Māka#Abeli-Beti-Māka: ni yo Abelimayimu. Reba 1 Bami 15.20., n'indi mijyi yose yabikwagamo ibintu yo mu ntara ya Nafutali. 5Bāsha amaze kumva iyo nkuru, areka kubaka Rama ahagarika imirimo ye. 6Nuko Umwami Asa ajyana n'Abayuda bose bazana amabuye n'ibiti Bāsha yubakishaga Rama, abyubakisha Geba na Misipa arahakomeza.
Asa afunga umuhanuzi Hanani
7Muri icyo gihe umuhanuzi Hanani asanga Asa umwami w'u Buyuda, aramubwira ati: “Kubera ko wishingikirije umwami wa Siriya ntiwiringire Uhoraho Imana yawe, bitumye ingabo z'umwami wa Siriya zigucika. 8Ese ingabo z'Abanyakushi n'iz'Abanyalibiya ntizari nyinshi, zifite amagare y'intambara n'abarwanira ku mafarasi benshi cyane? Nyamara kuko wari wishingikirije ku Uhoraho, yarabakugabije urabatsinda. 9Koko rero Uhoraho areba ku isi hose, kugira ngo akomeze abamwiyeguriye babikuye ku mutima. None wowe wagenje nk'umupfapfa, ku bw'ibyo uzahora mu ntambara.” 10Nuko Asa arakarira uwo muhanuzi, amushyira muri gereza abitewe n'ibyo yari amaze kumubwira, bityo atoteza benshi muri rubanda.
Iherezo ry'ingoma ya Asa
(1 Bami 15.23-24)
11Ibindi bikorwa byose bya Asa, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda n'aba Isiraheli”. 12Mu mwaka wa mirongo itatu n'icyenda Asa ari ku ngoma, yarwaye indwara ikomeye cyane y'ibirenge, nyamara aho kwiyambaza Uhoraho yirukira abavuzi. 13Umwami Asa yapfuye mu mwaka wa mirongo ine n'umwe ari ku ingoma, bamushyingura hamwe na ba sekuruza. 14Bamushyingura mu mva yari yaracukurishije mu Murwa wa Dawidi, umurambo we bawurambika ku buriri bwuzuye imibavu n'ibindi bihumura neza, bahacana umuriro w'igishyito wo kumwubahiriza.
Currently Selected:
2 Amateka 16: BIRD
Highlight
Share
Copy
![None](/_next/image?url=https%3A%2F%2Fimageproxy.youversionapi.com%2F58%2Fhttps%3A%2F%2Fweb-assets.youversion.com%2Fapp-icons%2Fen.png&w=128&q=75)
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001