YouVersion Logo
Search Icon

1 Samweli 8

8
Abisiraheli basaba umwami
1Samweli ageze mu zabukuru, abahungu be abagira abacamanza mu Bisiraheli. 2Impfura ye yitwaga Yoweli, uw'ubuheta akitwa Abiya, bakemuriraga imanza i Bērisheba. 3Icyakora ntibakurikizaga se, bishakiraga inyungu, bakarya ruswa kandi bakagaca urwakibera.
4Nuko abakuru b'Abisiraheli barakorana basanga Samweli i Rama, 5baramubwira bati: “Dore ugeze mu zabukuru kandi abahungu bawe ntibagukurikiza. None rero duhe umwami wo kudutegeka nk'uko bimeze mu yandi mahanga.” 6Ibyo ntibyanezeza Samweli, maze asenga Uhoraho.
7Uhoraho aramusubiza ati: “Tega amatwi Abisiraheli, wumve ibyo bagusaba byose. Mu by'ukuri si wowe banze, ahubwo ni jyewe. Ntibashaka ko nkomeza kubabera umwami. 8Kuva umunsi nabavanye mu Misiri kugeza ubu, ntibahwemye kunyimūra bakayoboka izindi mana, ibyo bankoreye ubu nawe ni ibyo bagukoreye. 9None rero wemere ibyo bagusaba, icyakora ubabwize amashirakinyoma ubabwire uburyo uwo mwami azabagenza.”
Uko umwami azagenza Abisiraheli
10Samweli abwira abari bamusabye umwami amagambo yose atumwe n'Uhoraho 11agira ati: “Dore uko umwami uzabategeka uko azabagenza: azafata abahungu banyu abagire ingabo zo gutwara amagare ye y'intambara, n'izo kurwanira ku mafarasi ye, n'abo kwiruka imbere y'igare rye. 12Azafata bamwe abahe kuyobora ingabo igihumbi, abandi amatsinda y'ingabo mirongo itanu. Azafata abo kumuhingira n'abo gusarura imyaka ye, n'abo kumucurira intwaro n'ibikoresho by'amagare ye. 13Azafata n'abakobwa banyu bajye bamukorera imibavu, bamutekere kandi bamukorere n'imigati. 14Imirima yanyu n'imizabibu yanyu, n'iminzenze yanyu by'indobanure azabifata abihe abagaragu be. 15Umusaruro uzava mu mirima yanyu n'uw'imizabibu yanyu azawukuraho kimwe cya cumi, agihe ibyegera bye n'abagaragu be. 16Azigarurira abagaragu banyu n'abaja banyu, n'inka zanyu nziza n'indogobe zanyu kugira ngo abyikoreshereze. 17Azafata kimwe cya cumi mu mikumbi yanyu. Mbese muzamubera abagaragu. 18Igihe kimwe muzatakambira Uhoraho kugira ngo abakize umwami mwihitiyemo, ariko ntazabitaho.”
19Nyamara Abisiraheli banga kumva ibyo Samweli ababwiye, baravuga bati: “Ibyo nta cyo bitubwiye, turishakira umwami 20kugira ngo tumere nk'andi mahanga. Umwami wacu azaturengera, ajye agaba ibitero by'ingabo zacu kandi aturwanirire.” 21Samweli atega amatwi ibyo Abisiraheli bavugaga byose, maze abisubiriramo Uhoraho.
22Uhoraho aramubwira ati: “Bemerere ibyo bagusaba, ubimikire umwami.” Nuko Samweli asezerera Abisiraheli, buri muntu asubira iwabo.

Currently Selected:

1 Samweli 8: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in