1 Samweli 3:9-10
1 Samweli 3:9-10 BIRD
Ni ko kumubwira ati: “Genda uryame, niyongera kuguhamagara umusubize uti: ‘Uhoraho, vuga umugaragu wawe nguteze amatwi.’ ” Nuko Samweli asubira ku buriri bwe araryama. Uhoraho araza yongera guhamagara nka mbere ati: “Samweli, Samweli.” Samweli arasubiza ati: “Vuga, umugaragu wawe nguteze amatwi.”